U RWANDA TWAHISEMO KUBA UMWE, KUBAZWA IBYO DUKORA NO KUREBA KURE

Kuri uyu wa 20/05/2022 Guverineri yitabiriye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabereye muri IPRC- MUSANZE ahahuriye Uturere twa Nyabihu - Musanze - Burera. Akaba ari igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye bayobowe na Executive Director in charge of Community Resilience Uwacu Julienne; Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru madamu NYIRARUGERO Dancille; Muzehe RUCAGU Boniface hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze RAMULI Janvier hamwe n'abandi bayobozi batandukanye. Mubiganiro byahavugiwe muri iki gikorwa byagarutse ku mateka y'Igihugu cyacu aho Urubyiruko ari rwo rwari ku isonga mu gutegura Jenoside, Urubyiruko rwaribasiwe mu kwicwa muri Jenoside, Urubyiruko akaba ari rwo rwafashe iyambere mu guhagarika Jenoside none ubu Urubyiruko ninarwo ruri ku isonga muri gahunda yo kwiyubakira igihugu kuva mu 1994 kugeza uyu munsi muri 2022 kuko ahazaza heza h'Urwanda hari mu maboko y'Urubyiruko.

Urubyiruko narwo rwahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza aho bagarutse cyane ku cyifuzo cyo kuba hashyirwaho umwanya uhoraho wo kuganira no kwigishwa amateka y'Urwanda mu gufasha urubyiruko kumva neza amateka; Urubyiruka rwashimye kandi kuba harateguwe umwanya nk'uyu wo kwibuka urubyiruko byumwihariko bizeza abitabiriye iki gikorwa guharanira kubaka Urwanda rwiza no kutihanganira abifuza gusubiza igihugu mu icuraburindi.

Mu ijambo rye Guverineri yibukije abari bitabiriye iki gikorwa kuzirikana no guha agaciro imbaraga z'urubyiruko zakoreshejwe mu guhagarika Jenoside asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu guhangana no kudahishira abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abifashisha uburyo bwose bushoboka cyane cyane abifashisha social media. Asoza yibutsa ko Urwanda rwihaye icyerecyezo cyo Kuba Umwe, Kubazwa Ibyo dukora hamwe no kureba kure nkuko Umukuru w'Igihugu adahwema kubitwibutsa.
