Menya Amajyaruguru

Intara y’Amajyaruguru iherereye mu majyaruguru y'u Rwanda ikaba ihana imbibi na: Mu majyaruguru: Repubulika y’Ubuganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo;I Burasirazuba: Intara y’Iburasirazuba;I Burengerazuba: Intara y’Iburengerazuba;Mu majyepfo: Intara y’Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali. Icyicaro cy’Intara y’Amajyaruguru giherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Rwebeya, Umudugudu wa Mubuga.

know_your_gov_pic

Imiterere y'Intara y'Amajyaruguru

3,293.3

Ubuso/km2

663

Ubucucike/km2

2,038,511

abaturage

5

Uturere

89

Imirenge

414

Utugari

2744

Imidugudu

INSHINGANO Z'INTARA

1° Gukurikirana no kugira inama Uturere mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta;

2° Gukorera Uturere ubuvugizi;

3° Kugira  inama  Uturere  ku  bikorwa by’amajyambere;

4° Kwita ku bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu;

Ubuyobozi bw'Intara

MUGABOWAGAHUNDE Maurice

Guverineri

MUGABOWAGAHUNDE Maurice ni Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru guhera ku itariki ya 10 Kanama 2023. Guverineri ahagarariye Leta y’u Rwanda mu Ntara kandi ni we ushinzwe guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’Intara. Mu mirimo ye ya buri munsi, afashwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara.

NGENDAHIMANA Pascal

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru

NGENDAHIMANA Pascal ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru kuva kuwa 25 Mata 2024. Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw'Intara bugizwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa n'abandi bakozi bashyirwaho hashingiwe ku ipiganwa. Abakozi b'Intara bangengwa na sitati rusange y'itegeko rigenga abakozi ba Leta. Inshingano z'Umunyamabanga Nshingwa Bikorwa ziteganyijwe ku buryo burambuye mu itegeko rigena imikorere by'Intara mu igazeti ya Leta yo kuwa 28/01/2006

INGABIRE Mary

INGABIRE Mary, Procurement Officer at Northern Province, is the Best Performer Employee of the Year 2024-2025 at Northern Province.