Urubyiruko rwasabwe kwitinyuka no kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa n’Igihugu

Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Gakenke, hatangiwe ibihembo ku rubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rwitwaye neza mu marushanwa ya ”Youth Connect 2025”, mu gikorwa cyagaragaje uruhare rukomeye urubyiruko rufite mu iterambere ry’Igihugu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kabiligi Clément ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine.

Mu ijambo rye, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yashimiye urubyiruko rwitwaye neza, arusaba kudapfusha ubusa amahirwe rwabonye, ahubwo rukayabyaza umusaruro mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Yashimangiye ko urubyiruko rugomba kurangwa n’umurava mu kazi, kwirinda ingeso mbi, kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda, gukunda Igihugu no kwitabira gahunda za Leta.

Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko urubyiruko rwitwaye neza mu marushanwa ya Youth Connect ari urugero rwiza rugaragaza ko iterambere rishoboka, hashingiwe ku mahirwe aboneka aho batuye. Yarusabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gukebura bagenzi babo bateshuka ku murongo.

Bamwe mu rubyiruko rwahawe ibihembo mu myaka yashize, barimo Manishimwe François na Umuhoza Marie Ange, basangije abitabiriye iki gikorwa ubuhamya bw’uko ayo mahirwe yabafashije kwiteza imbere no guteza imbere aho batuye. Bashishikarije bagenzi babo kwitinyuka, gukabya inzozi zabo no guharanira kuzigeraho.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gusura imwe mu mishinga y’iterambere y’urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, igaragaza uruhare rufatika rwabo mu guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’Igihugu.

Muri rusange, abitabiriye iki gikorwa bagarutse ku kamaro ko gushyigikira urubyiruko, kurwongerera ubushobozi no kurushishikariza gukoresha neza amahirwe ruhabwa, mu rwego rwo kurufasha kuba umusingi ukomeye w’iterambere rirambye ry’u Rwanda.