URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE 220 RWO MU NTARA Y’AMAJYARUGURU RWATANGIYE AMAHUGURWA Y’IMINSI 6 MU KIGO CYA POLISI I GISHARI

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Kamena 2022, mu Kigo cy'Amahugurwa cya Polisi y'u Rwanda giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, Intara y'Iburasirazuba, hatangijwe ku mugaragaro amahugurwa y'iminsi itandatu agenewe Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwo mu Ntara y'Amajyaruguru rugera kuri 220. Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango yari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, witabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Abayobozi b'Uturere dutanu tugize iyi Ntara, Umuyobozi w'Ikigo cy'Amahugurwa cya Gishari, ACP Mushaija Eugene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyaruguru, Dr Geoffrey Mushaija ndetse n'abatoza n'abatozwa.

Mu ijambo rye, Minisitiri Gatabazi yatangiye ashimira Intara y'Amajyaruguru n'Uturere tuyigize kuri ayo mahugurwa yateguwe agenewe Urubyiruko rw'Abakorerabushake, ashimira urubyiruko rwayitabiriye ndetse na Polisi y'u Rwanda yemeye kwakira no kugira uruhare muri ayo mahugurwa. Minisitiri Gatabazi yashimiye kandi urwo rubyiruko uruhare rw'indashyikirwa rwagize mu kurwanya COVID-19 arwibutsa ko icyo cyorezo kikiriho ko rero urugamba rugikomeza.

Minisitiri Gatabazi yakomeje agaragariza urwo rubyiruko ko hari ibibazo bikomeye Intara y'Amajyaruguru igihanganye na byo, arusaba kugira uruhare mu kubirangiza. Muri ibyo bibazo, yavuzemo, amakimbirane yo mu miryango, igwingira n'imirire mibi mu bana bato, umwanda mu baturage, abaturage bararana n'amatungo, abana bata ishuri n’ibindi.

Minisitiri Gatabazi yasabye kandi urwo rubyiruko gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w'Igihugu, kwimakaza ubumwe bw'Abanyarwanda n'imibanire myiza, kurangwa n'ikinyabupfura, gukunda Igihugu no gukunda Abanyarwanda no guharanira ko ibyo Igihugu cyagezeho bizaramba. Yarusabye na none gukomeza kwitanga, kurwanya ruswa no kurwanya akarengane, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no kurwanya ibiyobyabwenge na magendu bikunze kugaragara mu Ntara y'Amajyaruguru.

Ibindi yarusabye ni uguharanira kwiteza imbere, bahanga udushya ndetse no kumva ko bagomba guhera ku bintu bito hagamijwe kugera ku bintu binini, kwirinda ingeso mbi no kwiyandarika.

Agaruka ku Bayobozi, Minisitiri Gatabazi yabasabye kuba hafi urwo rubyiruko, kurutega amatwi no kurubyaza umusaruro uko bikwiye.

Minisitiri Gatabazi yasoje asaba urubyiruko rwitabiriye ayo mahugurwa kutazihererana ubumenyi bazayavanamo ahubwo bakazabusangiza abo basize mu Turere baje baturukamo.

Muri ayo mahugurwa urwo rubyiruko ruzahabwa ibiganiro bitandukanye n’Abayobozi bo mu nzego zitandukanye, iza Leta, iz’Umutekano ndetse n’izigenga, bigamije kurwongerera ubumenyi n’ubushobozi no kuwubakamo icyizere cy’ejo hazaza.