URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE 216 RWO MU NTARA Y’AMAJYARUGURU RWASOJE AMAHUGURWA Y’IMINSI 6 RWASABWE KUGARAGAZA IMPINDUKA AHO RUTUYE

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Kamena 2022, i Gishari mu Karere ka Rwamagana, Intara y'Iburasirazuba habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y'iminsi itandatu yari agenewe Urubyiruko 216 rw'Abakorerabushake rwo mu Ntara y'Amajyaruguru. Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Abayobozi muri Polisi y'u Rwanda, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ufite Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu nshingano ze, Kubana Richard, Abayobozi Bungirije b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru bashinzwe Imibereho Myiza, abatoza ndetse n'Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwasoje amahugurwa.

Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye abantu bose bagize uruhare mu migendekere myiza y'ayo mahugurwa, barimo Polisi y'u Rwanda, Intara y'Amajyaruguru n'Uturere tuyigize, Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro, abarimu ndetse n'urubyiruko rw'Abakorerbushake uburyo rwitwaye neza.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko ayo mahugurwa yari agamije kongerera ubumenyi Urubyiruko rw'Abakorerabuhake ku ruhare rugira mu iterambere ry'Igihugu n'imibereho myiza y'abaturage, arusaba kuzesa uko bikwiye imihigo rwahigiye imbere y'Ubuyobozi bw'Intara n'Uturere tuyigize.

Aganira n'urwo rubyiruko rw'Abakorerabushake rwo mu Ntara y'Amajyaruguru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda yarwibukije ko rufite inshingano zikomeye, zirimo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w'Igihugu, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kurwanya ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya magendu n'ibindi.

Agaruka ku biyobyabwenge, IGP Munyuza yagaragarije urwo rubyiruko ko ibyaha byinshi bikorwa kubera abenshi baba banyweye ibiyobyabwenge, arusaba gukoresha imbaraga rufite ibyo biyobyabwenge bigacika. Yagize ati, “Nagira ngo mbasabe ngo nitujya kuvuga ngo turwanye ibiyobyabwenge, tujye tubanza dutekereze ku ngaruka bigira ku buzima bw’ababikoresha. Kuki tutanesha ibiyobyabwenge byangiza bagenzi bacu, byangiza Abanyarwanda? Ndabasaba kongera imbaraga mu kubirwanya tukabica, tugasigara duhanganye n’ibindi bibazo, biurimo kubonera urubyiruko akazi n’ibindi”.

IGP Dan Munyuza yasabye kandi urwo rubyiruko rw'Abakorerabushake kurangwa n’indangagaciro ya kirazira, kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umudendezo w'Igihugu, gutangira amakuru ku gihe, gufasha abaturage guhindura imyumvire, gukunda Igihugu, gukora akazi kanoze no kudapfusha ubusa igihe no kwirinda kwipfusha ubusa.

Ibindi yabasabye ni uguhaguruka bagahangana n'abarwanya Igihugu, bifashishije imbuga nkoranyambaga, kurwanya serivisi mbi no kuba intangarugero mu duce baturukamo.

Urwo rubyiruko rwasabwe kandi kuzasakaza ubumenyi rukuye muri ayo mahugurwa ku bo rwasize mu Turere rwaje ruturukamo.

Ku ruhande rwarwo, urubyiruko rw'abakorerabushake rwavuze ko rugiye kugira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage b'Intara y'Amajyaruguru, birimo kubakira abadafite amacumbi, kubaka no gusana ubwiherero, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato n'ibindi. Rwiyemeje kandi kurwanya ibyaha, birimo isambanywa ry'abana bato, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ingabitekerezo ya Jenoside n'ibindi