UMUNSI WO GUSHIMIRA ABASORA 2021 MU NTARA Y’AMAJYARUGURU WIJIHIJWE HAGARAGAZWA KO IYI NTARA YINJIJE MILIYARI ZISAGA 8 Z’IMISORO MU ISANDUKU YA LETA
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Gicumbi, hijihirijwe ku nshuro ya 19 Umunsi wo Gushimira Abasora 2021 mu Ntara y'Amajyaruguru, aho uyu mwaka hazirikanwa ku nsanganyamatsiko igira iti, “Dufatanye kuzahura ubukungu”.

Igikorwa cyo kwizihiza uyu munsi cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye, barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Komiseri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro- RRA, Kaliningondo Jean Louis, Inzego z'Umutekano, Abayobozi b'Uturere tugize iyi Ntara n'Abasora bo muri iyi Ntara.

Agaragaza ibyagezweho mu mwaka wa 2020/2021, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RRA yavuze ko amafaranga yose iki kigo cyinjije mu isanduku ya Leta mu mwaka angana na miliyari 1,654.5 ku ntego yari ifite ya miliyari 1,594.3. Intego ikaba yaragezweho ku gipimo cya 103.8%, bivuze ko kuri iyi ntego harenzeho miliyari 60.2 Frw.
Ku misoro n'amahoro RRA ikusanyiriza Uturere tw'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Kaliningondo yavuze ko hinjijwe miliyari 8.9 Frw ugereranyije n'intego yanganaga na miliyari 8.4 Frw. Intego y'umwaka wa 2020/2021 ikaba yaragezweho ku gipimo cya 106.7%, bivuze ko yarenzeho miliyoni 500 Frw.

Agaruka ku misoro yinjijwe mu gihembwe cya mbere, yavuze ko ku mafaranga RRA ikusanyiriza Uturere, hakusanyijwe miliyari 11.0 Frw mu turere tw'Intara zose n'Umujyi wa Kigali ku ntego ya miliyari 12.2 Frw, intego ikaba yaragezweho ku gipimo cya 89.5%. Mu Ntara y'Amajyaruguru, intego ikaba yaragezweho ku gipimo cya 82.3%, ahakusanyijwe miliyari 1.3 Frw ku ntego ya miliyari 1.580 Frw.
Mu byo Komiseri Mukuru Wungirije wa RRA yasabye abasora bo mu Ntara y’Amajyaruguru, harimo gukomeza guhuza ingufu mu bukangurambaga ku ruhare rw'imisoro n'amahoro mu iterambere ry'igihugu no mu kuyitanga neza uko amategeko abiteganya no kongera ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga inyemezabuguzi ya EBM. Yabasabye kandi kwirinda magendu n'inyerezwa ry'imisoro no kugira uruhare mu kubirwanya ndetse no kurushaho kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro.
Mu ijambo rye, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye abasora bo muri iyi Ntara kubera ko batacitse intege mu gihe cya COVID-19 bagakomeza gukora no gutanga imisoro, ibyo ndetse bikaba bigaragazwa n'umusaruro w'ibikorwa bigerwaho kubera iyo misoro.

Guverineri Nyirarugero yasabye abasora bo mu Ntara y'Amajyaruguru bakora inshingano zabo uko bikwiye gushishikariza bagenzi babo bagitseta ibirenge mu gutanga umusoro no gufatanya n'izindi nzego mu kurwanya no guca burundu magendu, kuko imunga ubukungu bw'Igihugu.
Kwizihiza Umunsi wo gushimira Abasora mu Ntara y'Amajyaruguru byaranzwe kandi no gutanga ibihembo ku basora bitwaye neza kurusha abandi muri iyi Ntara ndetse no gusura ibikorwa by'umwe mu basora, ari we Dusabumuremyi Alexis ufite uruganda ISARO MAIZE COMPANY LTD rukora ifu ya kawunga, rukorera mu Murenge wa Kisaro,Akarere ka Rulindo.
