UMUHANGO WO GUSOZA ITORERO INDEMYABUSUGIRE

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa 17/05/2022 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru madamu NYIRARUGERO Dancilla yitabiriye umuhango wo gusoza itorero ry'abakozi ba REG ry'INDEMYABUSUGIRE ikixiro cya 4. Mu ijambo yagejeje kuri izo Ntore Guverineri yashimiye ibikorwa izi ntore zakoze bigaragaza indangagaciro z'umunyarwanda muri iki gihe cy'iminsi 8 bamaze muri iri torero, abasaba ko indangagaciro bahakuye zo gukorera hamwe no kudasobanya zizakomeza kubaranga haba mukazi ndetse no hanze y'akazi.

Intore zaboneyeho akanya ko kwereka abashyitsi bari aho ibyo bigishijwe kandi babizeza ko ibyo bize bitazaba amasigarakicaro.
Muri ibi birori izi ntore zikaba zagaragarije abashyitsi bitabiriye iki gikorwa ingamba bafatiye mo ziganjemo guhanga udushya n'ikoranabuhanga byose bigamije kwakira neza ababagana, gutanga serivise inoze no guca ukubiri nicyabasiga icyasha cyose haba umukozi ku giri cye cga REG muri rusange. Habaye n'igikorwa cyo gusinya imihigo hamwe n'umuyobozi mukuru wa REG. Uyu muhango wasojwe no gutanga certificat kubitabiriye iri torere.

