UMUDUGUDU WA KAVUMU MU KARERE KA MUSANZE WATANGIRIJWEMO GAHUNDA YO KWAKIRA IBITEKEREZO BY’ABATURAGE BIZASHYIRWA MU IGENAMIGAMBI RY’UMWAKA WA 2022-2023

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022 hirya no hino mu gihugu, hatangijwe gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi ry’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023. Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, iyi gahunda yatangijwe na Guverineri w’iyi Ntara, Madamu Nyirarugero Dancille, itangirizwa mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Karwasa, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Francis Muheto n'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’Umudugudu wa Kavumu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabashimiye uburyo bakomeje urugamba rwo kwiteza imbere, barushaho guharanira kuzamura imibereho yabo, ari na ko bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yabamenyesheje ko agaciro Leta y’u Rwanda ibaha, kagaragarira mu buryo ibaha uruhare mu bigomba kubakorerwa, akaba ari na yo mpamvu nyamukuru y’iki gikorwa cyo kwakira ibitekerezo byabo, aho bagaragaza ibyo bifuza kuzakorerwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023 kandi ibyo bikorwa bikaba bigamije gusubiza ibibazo bafite.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagarutse ku musaruro w’ibitekerezo abatuye uwo mudugudu batanze ubushize, aho yabagaragarijwe ko hari ibyakozwe n'ibitarashoboye gukorwa ahanini biturutse ku cyorezo cya COVID-19. Yabasezeranyije ko ibitarakozwe bikizirikanwaho kandi ko hagishakishwa amikoro yo kubishyira mu bikorwa.

Mu bitekerezo abaturage b’Umudugudu wa Kavumu bagaragaje ko byashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka wa 2022-2023, harimo kubakirwa isoko rya Karwasa, gusanirwa imihanda ibahuza n'indi midugudu no gukorerwa iy’aho batuye, kugezwaho amazi meza n'amashanyarazi, kubakirwa icyumba cy'imyidagaduro n'ubwiherero rusange no kubakirwa ibiro by’Umudugudu.

Uwitwa Habiyaremye yagize ati, “Dufite ikibazo gikomeye cy’umuhanda wa Gacaca—Kabukende-Gakoro, uduhuza n’Akagari ka Gakoro utakiri nyabagendwa. Turifuza rwose ko uwo muhanda wasanwa mu maguru mashya, bityo ukongera kuba nyabagendwa n’imigenderanire hagati yacu n’abaturanyi ikarushaho koroha”.

Uwitwa Uwamahoro, na we yakomoje ku kibazo cy’imihanda, aho yagaragaje ko aho batuye nta muhanda uhagera, ko hari ingo kugira ngo umuntu azigereho bimusaba kugenda asimbuka ibisinde, bityo asaba ko batunganyirizwa imihanda igera ku ngo zabo.

Ibitekerezo byatanzwe byakiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, aho yijeje abaturage b’Umudugudu wa Kavumu ko bizahurizwa hamwe n’ibizaturuka mu yindi midugudu igize Intara y’Amajyaruguru hanyuma Leta ikazabishingiraho ifata icyemezo ku byihutirwa kurusha ibindi kandi hashingiye ku mikoro ahari.