UBUYOBOZI BW’INTARA Y’AMAJYARUGURU BWAHAGURUKIYE IKIBAZO CY’IGWINGIRA RY’ABANA
Mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n’igwingira ry'abana kigaragara mu Ntara y'Amajyaruguru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, i Musanze hateraniye inama yo ku rwego rw'iyi Ntara, aho abayobozi bari bayiteraniyemo bagaragaje ko na bo iki kibazo kibahangayikishije, bityo ko bahagurukiye kureba uko cyarangira.
Iyi nama yayobowe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, yitabiriwe na bamwe mu bagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara, uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana-NCDA, Abayobozi b'Uturere Bungirije bashinzwe Imibereho Myiza, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturere, Abayobozi b'Ishami rishinzwe ubuzima n'abakozi bashinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu Turere.

Atangiza iyi nama, Guverineri Nyirarugero yagaragaje ko bimwe mu bitera igwingira ry'abana mu Ntara y’Amajyaruguru, birimo kuba ababyeyi benshi batakibona umwanya wo kwita ku bana babo, amakimbirane yo mu ngo, kutamenya gutegura indyo yuzuye, imyumvire iri hasi, aho usanga ababyeyi bagurisha ibyagombye kuzamura imirire myiza y'abana, aho yatanze urugero rw’ibikomoka ku matungo, birimo amata n’amagi.
Ikindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje ni uko iyi Ntara iza ku isonga mu kugira ibikenewe byose kandi bihagije, birimo ibiribwa n’ibikomoka ku matungo, akaba ari n’aha yahereye asaba inzego zose gufatanya iki kibazo cy'imirire mibi n’igwingira kigaragara muri iyi Ntara kikarangira. Yagize ati, “Turasaba inzego zose, zaba iza Leta, abafatanyabikorwa batandukanye, kurangwa n’ubufatanye no gutahiriza umugozi umwe mu kurangiza ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana kigaragara mu Ntara yacu. Abayobozi bose, uhereye kuri ba mutwarasibo begereye abaturage, nibadufashe rwose kugira iki kibazo icyabo no kukirangiza”.

Abitabiriye iyi nama, na bo bagaragaje ko ikibazo cy’igwingira ry’abana kibahangayikishije, ko ariko abayobozi nibafatanya n’abaturage, nta kabuza kizarangira. Gasanganwa Marie Claire, Umuyobozi Wungirje w’Akarere ka Rulindo ushinzwe Imibereho Myiza, yagize ati, “Iki ni ikibazo kitakemurwa n’abayobozi gusa, kugira ngo kirangire, hakenewe ubufatanye bukomatanyije bw’inzego zitandukanye ndetse n’uruhare rw’abaturage”.

Mu ngamba zafatiwe muri iyi nama zo gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, zirimo gukomeza gukangurira ababyeyi kwita ku minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana, gukomeza kwigisha abaturage uko bategura indyo yuzuye no kwitabira igikoni cy’umudugudu, gukomeza gukurikirana ko inkunga zihabwa abana bafite ikibazo cy’imirire mibi zihabwa abo zigenewe, gukomeza gukangurira abaturage kugira isuku n’ibindi.