UBUYOBOZI BW’INTARA Y’AMAJYARUGURU BWAHAGURUKIYE IKIBAZO CY’AMAZI MAKE KU MUYOBORO WA NYABIZI-BUTARO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Mutarama 2022 Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyi Ntara, Dr Geoffrey Mushaija, Ubuyobozi bwa WASAC, Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera na bamwe mu bafatanyabikorwa b'ako karere, basuye amasoko y'Umuyoboro w'amazi Nyabizi-Kinyababa-Butaro, hagamijwe kurushaho gusobanukirwa n'ikibazo cy'amazi make agaragara kuri uwo muyoboro, aho atagera ku bagenerwabikorwa uko bikwiye.

Ni muri urwo rwego kandi nyuma yo gusura amasoko y’uwo muyoboro no kugaragarizwa n’abatekinisiye imiterere y’ikibazo, aho basobanuye ko ikibazo kidashingiye ku masoko kuko afite amazi ahagije ko ahubwo ikibazo gishingiye ku myubakire y’umuyoboro ubwawo, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yayoboye inama yahuje Ubuyobozi bw'iyi Ntara, Ubuyobozi bwa WASAC, Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera na bamwe mu bafatanyabikorwa b'ako karere, aho baganiriye byimbitse kuri icyo kibazo, hagamijwe kugishakira igisubizo.

Nk'uko byasobanuwe muri iyo nama, ikibazo nyamukuru kiri kuri uwo muyoboro ni uko wakozwe mu byiciro bitatu byuzuzanya, hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage bo mu Mirenge ya Kinyababa, Butaro na Rusarabuye ndetse no ku Bitaro bya Butaro na Kaminuza y'Ubuvuzi ya Butaro, ariko kugeza ubu amazi akaba atagera kuri abo bagenerwabikorwa uko byari biteganyijwe. Muri iyo nama hagaragajwe kandi ko hari ibikenewe gukosorwa kugira ngo nibura uwo muyoboro ushobore gukora ku bushobozi bwawo, ahagaragajwe ko hakenewe nibura amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga cumi n’esheshatu ku mirimo  y’inyongera ku yakozwe.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo no guhanahana amakuru kuri icyo kibazo, abitabiriye inama bafashe umwanzuro ugamije kugikemura mu buryo bwa vuba, aho Akarere ka Burera kasabwe gufatanya na WASAC gutegura inyandiko zikenewe mu gihe kitarenze icyumweru kimwe uhereye igihe iyi nama yabereye kugira ngo ibyagaragajwe bigomba gukorwa bikorwe mu gihe cya vuba, dore ko nk’uko byagarutsweho amafaranga miliyoni cumi n’esheshatu atabura mu nzego bireba.

Ikindi ni uko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi make kuri uwo muyoboro mu buryo burambye, hafashwe umwanzuro ko nihamara gukosorwa ibyagaragajwe, hazashingirwa ku gisubizo kizatangwa n’iryo kosora, hanyuma hagakorwa inyigo izagaragaza ibikenewe kugira ngo icyo kibazo gikemuke ku buryo burambye.