UBUYOBOZI BW’INTARA Y’AMAJYARUGURU BWAHAGURUKIYE IKIBAZO CY’ABONESHA IMYAKA Y’ABATURAGE
Ikibazo cy’abashumba bonesha imyaka y’abaturage, mu Karere ka Musanze, gikunze kuvugwa cyane mu Mirenge ya Nyange, Kinigi na Musanze, aho bamwe mu bahinzi batunga agatoki abashumba birara mu mirima yabo, bakangiza imyaka bayiragiramo nka, ibintu bemeza ko bikomeje kubashyira mu gihombo gikomeye.
Umwe mu bahinzi bagezweho n’icyo kibazo witwa Niyibizi Innocent wo mu Murenge wa Musanze, yavuze ko abashuma baherutse kwigabiza umurima we wari uhinzemo ibigori bakabiragiramo inka ndetse ibindi bakabitemagura bakabitwara, dore ko byari byeze. Yakomeje avuga ko uwo murima wari uririmo n’ibinyomoro byeze, na byo bakaba barabisoromye bakabitwara ntihagire na kimwe bamusigiramo. Niyibizi yongeyeho ko yabashije kumenya batanu muri ba nyiri izo nka, zari zavuye mu Mirenge ya Nyange na Kinigi, nyamara ngo ikibabaje kurushaho ni uko ubu abamwoneshereje imyaka bari kwidegembya, ndetse ba nyiri inka bakaba bari gukamira abana babo amata, bakanywa, mu gihe abe bo bari kwicira isazi mu ijisho.

Niyibizi Innocent wo mu Murenge wa Musanze avuga ko yahuye n'igihombo gikomeye nyuma yo kunosherezwa imyaka yari igeze igihe cy'isarurwa
Iki kibazo cy’abonesha imyaka y’abaturage kiri mu byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 1 Nzeri 2021, mu biganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’iyi Ntara, bagiranye n’icyiciro cy’abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Nyange, Kinigi na Musanze.
Aba bayobozi, bavuze ko bitumvikana ukuntu hari abashumba bigabiza imirima y’abaturage bakonesha imyaka yabo, ntibahanwe by’intangarugero.
Maj. Gen. Eric Murokore, uyobora Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati, “Umuntu ahingira gusarura akarya ibye, ntabwo ahingira kwangirizwa imyaka ye. Abagaragara bakora urwo rugomo bakwiye kujya bafatwa bagahanwa by’intangarugero. Ubusanzwe umuntu yakabaye akora umushinga w’ubworozi yarabanje gutekereza ibizatunga amatungo ye n’aho azabikura, mu buryo butabangamiye abandi, ibyo rwose ntabwo twabyihanganira. Inzego bireba nka RIB, Polisi n’inzego z’ibanze, dufatanye guhagurukira iki kibazo ababikora bafatwe bahanwe bibere n’abandi urugero”.

Maj Gen Eric Murokore yasabye ko ikibazo cy'abonesha imyaka y'abaturage cyahagurukirwa, bagahanwa by'intangarugero
Guverineri Nyirarugero yibukije aborozi ko hari amategeko batagomba kurengaho. Yagize ati: “Ubundi inka zitororewe mu biraro zubakiwe, zororerwa mu rwuri. Abororera ku gasozi, yewe no kwahira ubwatsi bw’amatungo aho abantu bishakiye harimo no mu mirima y’abaturage, ibyo rwose tuributsa ko ari nabyo bibyara bwa bushyamirane, buvamo amakimbirane n’inzangano, byose bigashyira abantu mu bihombo. Ni yo mpamvu dusaba ko ingamba zo guhanahana amakuru zikazwa, kugira ngo habeho kubikumira no guhana abagaraho imyitwarire nk’iyo”.

Guverineri Nyirarugero yasabye aborozi kwirinda koneshereza abaturage kuko bibyara amakimbirane n'inzangano
Nk’uko byagarutsweho kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, ngo amabwiriza y’Inama njyanama y’aka Karere ateganya ibihano ku mworozi mu gihe inka ze zifashwe ziragiriwe ku gasozi, aho acibwa amande y’ibihumbi mirongo itanu kuri buri nka, ayo mafaranga agashyirwa mu isanduku ya Leta kandi ko mu gihe ifashwe yonnye imyaka y’umuturage, nyirayo ategekwa kwishyura amafaranga ahwanye n’agaciro k’ibyo inka yangije, agashyikirizwa uwonewe.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze yibukije ko umuturage wonesherejwe agomba kwishyurwa na nyiri nka
Aborozi bagirwa inama yo kutarenga kuri aya mabwiriza, kuko uretse kuba binahombya abahinzi mu gihe habayeho kuyarengaho, ababifatirwamo na bo ubwabo babihomberamo.