UBUYOBOZI BW’INTARA Y’AMAJYARUGURU BWAGANIRIYE N’ABANYAMAKURU KU BYAGEZWEHO MU MWAKA WA 2021

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye. Iki kiganiro cyitabiriwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CSP Francis Muheto n'Abayobozi b'Uturere dutanu tugize iyi Ntara, kibanze ku bikorwa byagezweho mu mwaka wa 2021 turimo gusoza.

Guverineri Nyirarugero yagaragarije abanyamakuru ko n'ubwo Igihugu cyacu kimaze igihe gihanganye n'icyorezo cya COVID-19 kandi cyakomye mu nkokora ibikorwa bitandukanye, hari ibikorwa byinshi byagezweho mu nzego zitandukanye muri uyu mwaka dusoza wa 2021, mu buhinzi, ubworozi, imiturire, uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Mu rwego rw’ubuhinzi, yagaragaje ko mu mwaka dusoza hahinzwe imyaka itandukanye, irimo ibirayi, ibishyimbo, bibigori, ingano n’imyumbati ku buso bungana na hegitari 228,922 kandi umusaruro wabonetse ugera kuri 91%. Ni muri rwo rwego kandi, hubatswe ibikorwaremezo bitandukanye rwo gufata umusaruro neza, birimo ubwanikiro 112, ubuhunikiro 120 ndetse n’inganda zitunganya umuasaruro ukomoka ku buhinzi.

Mu rwego rw’ubworozi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje ko muri gahunda ya Girinka mu muri iyi Ntara hamaze gutangwa inka 77,337 kuri 68,211 zari ziteganyijwe, hakaba hamaze kurengaho inka 9,126 ku rwego rw’Intara n’ubwo Uturere twa  Musanze na Rulindo turagera ku ntego yatwo. Muri uru rwego kandi hakomeje gushyirwa imbaraga mu gushyiraho ibikorwaremezo byo gukusanya no gutunganya umukamo, aho muri rusange kugeza ubu mu Ntara y’Amajyaruguru habarurwa amakusanyirizo y’amata 43 n’inganda zitunganya umukamo zirindwi.

Mu rwego rw’imiturire, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko kugeza ubu muri iyi Ntara habarurwamo Imidugudu y’icyitegererezo 14, harimo Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, utakiri icyitegererezo ku Rwanda gusa ahubwo wabaye n’icyitegererezo ku mahanga, kubera uburyo usurwa n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye. Yagaragaje kandi ko 66% by’abaturage bo muri iyi Ntara batuye mu midugudu. Akiri ku miturire, yagaragaje ko kuvugurura Umujyi wa Musanze bigeze ku kigereranyo cya 68%, ingo 1125 ku ngo 34,826 zimuwe mu manegeka mu gihe izigera kuri 47 zo zimuwe mu bishanga.

Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje ko hashyizwe imbaraga mu kubaka no gusana imihanda itandukanye, harimo iya kaburimbo iy’ibitaka n’iy’amabuye. Aha yatanze ingero z’imihanda ya Kigali-Gicumbi-Gatuna, Kigali-Musanze yasanwe, Base–Gicumbi wubatswe na Rukomo-Nyagatare uri hafi kurangira kubakwa. Yagaragaje kandi 77.3% by’abatuye iyi Ntara bafite amazi meza mu gihe 58.2% bafite amashanyarazi.

Ku bijyanye n’ubukerarugendo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje ko muri iyi Ntara habarurirwa Amahoteli n’izindi nyubako zicumbikira abagenzi 59 n’ahantu nyaburanga 30 kandi ko uru rwego rukomeje gushyirwamo imbaraga, dore ko ari rumwe mu bizamura urwego rw’ubukungu rw’Intara y’Amajyaruguru.

Ku bijyanye n’imibereho myiza, Guverineri Nyirarugero yagaragaje ko hongererewe ibyumba by’amashuri mu rwego rw’uburezi ndetse hongerwa n’amarerero y’abana bato mu gihe mu rwego rw’ubuzima hongererewe amavuriro y’ibanze ndetse amwe muri yo yongererwa ubushobozi na serivisi atanga. Yagaragaje kandi ko mu bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza Intara igeze kuri 87.7 %, aho ku rwego rw’igihugu iri ku mwanya wa 2 mu gihe ku bijyanye no kuboneza urubyaro iri kuri 56.4% naho kubyarira kwa muganga ikaba iri kuri 97.7%.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’igwingira ndetse n’abana bari mu mirire mibi, yagaragaje ko kikiri imbogamizi muri iyi Ntara, ko ariko hafashwe ingamba zo guhangana n’icyo kibazo, aho hakozwe inama zihuriwemo n’abayobozi mu nzego za Leta, Urugaga rw’Abikorera, Amadini, izo nzego ziyemeza ko zose zigiye gukorera hamwe mu guhangana n’icyo kibazo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje kandi ko mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, iyi Ntara imaze gutanga urukingo, doze ya mbere ku baturage 1,062,237 kuri 1,220,575 bateganyijwe mu gihe doze ya kabiri imaze kubona abagera ku 850,364 naho iya iya gatatu ikaba imaze kubona 14,175.

Agaruka ku byo Intara y’Amajyaruguru ikomeje gushyiramo imbaraga muri iki gihe, Guverineri Nyirarugero yavuzemo gukangurira abaturage baturiye umupaka kutawambuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko, gukangurira abaturage kwirinda COVID-19, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage, gukangurira abaturage kugira isuku no kurwanya imirire mibi, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa b'abangavu n'inda zidateganyijwe n'ibindi bigamije kuzamura imibereho y'abaturage.

Mu byo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abanyamakuru, harimo kugira uruhare mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta zitandukanye, zirimo kwirinda no kwikingiza COVID-19, kurwanya no guca ibiyobyabwenge na magendu, kurwanya igwingira mu bana bato, kurwanya isambanywa ry'abana, gukangurira abaturage kwitwara neza no kubungabunga umutekano, cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka n’ibindi.

Muri iki kiganiro, abanyamakuru bahawe kandi umwanya wo gutanga ibitekerezo, kubaza ibibazo bifitanye isano n'ubuzima bw'iyi Ntara, aho bibanze cyane cyane ku mutekano, iterambere n'imibereho y'abaturage b'Intara y'Amajyaruguru.

Ibibazo byabajijwe bikaba byahawe ibisubizo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara n'Abayobozi b'Uturere tuyigize.