UBUYOBOZI BW’INTARA Y’AMAJYARUGURU BWAGANIRIYE N’ABANYAMAKURU
Kuri uyu wa kane tariki ya 09 Ugushyingo 2023, Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru, burangajwe imbere na Guverineri w'iyi Ntara, Bwana Mugabowagahunde Maurice bwagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, kigamije kungurana ibitekerezo ku byafasha kurushaho guteza imbere Intara y'Amajyaruguru mu bukungu no mu mibereho myiza y'abaturage.

Iki kiganiro cyitabiriwe kandi n'Abayobozi b'Uture tugize iyi Ntara, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda muri iyi Ntara, SP Mwiseneza Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iyi Ntara, Abayobozi batandukanye ku rwego rw'Intara n'Uturere n'abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye.
Iki kiganiro cyibanze ku kugaragaza ishusho y'iyi Ntara mu bijyanye n'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage, imiyoborere myiza ndetse n'ubutabera.
Mu bijyanye n’ubukungu, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yamenyesheje abitabiriye ikiganiro ko ubukungu bw’iyi Ntara bushingiye ahanini ku buhinzi, ubworozi n’ubukerarugendo. Agaruka ku bijyanye n’ubuhinzi yavuze ko ibihingwa byibandwaho muri iyi Ntara, birimo ibihingwa ngandurarugo ari byo ibirayi, ibigori, ibishyimbo, ingano n’imyumbati ni mu gihe mu bihingwa ngengabukungu ibyibandwaho, birimo ikawa, icyayi n’ibireti.
Mu gihembwe cy’ihinga 2024, yagaragaje ko Ubyobozi bw’iyi Ntara bwashyize ingufu mu gukangurira abaturage guhinga ubutaka bwose bugomba guhingwa no gukoresha inyongeramusaruro, imborera n’imvaruganda ndetse no kwiyandikisha muri smart nkunganire
Ku bijyanye n’ubworozi, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko hakomeje igikorwa cyo gutanga inka ku miryango itishoboye muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda” ku buryo kugeza ubu hamaze gutangwa inka ibihumbi 86,447, aho iyi Ntara imaze kurenzaho inka ibihumbi 18,211 ku zari ziteganyijwe. Yongeyeho kandi ko hubatswe amakusanyirizo y’amata hirya no hino mu Turere mu rwego rwo gufata neza no gutunganya umukamo uturuka kuri izo nka.
Ku bijyanye n’imiturire, yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ku buryo kugeza ubu imiryango ibihumbi 336,554 imaze gutuzwa mu midugudu ku miryango 498,338 iteganyijwe.
Ku bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage, yavuze ko kugeza ubu Intara y’Amajyaruguru igeze ku kigero cya 70.3% ni mu gihe ku bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage, iyi Ntara igeze ku kigero cya 76.6%
Ku bijyanye no gutunganya imijyi yo muri iyi Ntara, yavuze ko imirimo yo gutunganya Umujyi wa Musanze n’indi mijyi y’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru na yo ikomeje. Hakomeje kandi ibikorwa byo kubaka imihanda hirya no hino mu Ntara , yaba iya kaburimbo n’iy’ibitaka ndetse no kwagura no gusana isanzwe.
Ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko ibyo iyi Ntara yakomeje gushyiramo imbaraga, birimo kongera umubare w’ibyumba by’amashuri yo kwigiramo no kuvugura ibyari bishaje ndetse no kubishyiramo ibikoresho bikenewe no gukangurira abaturage kujyana abana bose mu ishuri. Hari kandi gukora ubuvugizi kugira ngo amavuriro mato (Postes de Sante) yubatswe hirya no hino yose atange serivisi z’ibanze z’ubuvuzi, gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli), kubakangurira kurangwa n’isuku aho ari ho hose no kuyigira umuco, kubakangurira kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana no ukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, hibandwa ku kubakira abatishoboye badafite amacumbi n’ubwiherero
Ku bijyanye n’Imiyoborere n’Ubutabera, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bashyize imbaraga mu kubungabunga umutekano, barushaho gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu kuwubungabunga, cyane cyane kwitabira gukora amarondo ashingiye ku isibo mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cy’ubujura bw’amatungo n’imyaka.
Ku bijyanye no kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, yavuze ko bashyize ingufu mu kurangiza izi manza, ku buryo hari n’amatsinda y’abayobozi n’abakozi bo muri iyi Ntara baherutse gukorera urugendoshuri mu Ntara y’Amajyepfo ku irangizwa ry’izo manza zaciwe n’Inkiko Gacaca ku buryo hasigaye kurangizwa imanza 61 mu Ntara yose. Hashyizwe kandi ingufu mu gukemura no kurangiza ibibazo bitandukanye by’abaturage, aho buri karere kagira umunsi wo kwakira abaturage ndetse hakanakorwa inteko z’abaturage zigamije gukemura bene ibyo bibazo na bo ubwabo babigizemo uruhare.
Guverineri Mugabowagahunde yagarutse kandi ku bibazo by’ingenzi bigaragara muri iyi Ntara, birimo ikibazo cy’ibiza bigikomeza kwibasira iyi Ntara ahanini biturutse ku miterere yayo, ikibazo cy’imiturire, cyane cyane mu gice cyegereye Ibirunga n’ikibazo cy’ubushobozi bwo gukemura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragaje kandi ko icyerekezo iyi Ntara iganamo, harimo kugira Intara itekanye kandi iteye imbere, gukomeza kongera amazi n’amashanyarazi ku baturage, kurwanya ibiza n’isuri, guteza imbere ubukerarugendo, guteza imbere imiturire mu midugudu, guteza imbere imijyi n’izindi Santere, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gukomeza gufasha urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo no gukomeza gukangurira abaturage gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Muri iki kiganiro kandi abanyamakuru bacyitabiriye bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye birebana n'ubuzima bw'iyi Ntara, aho byahawe ibisubizo na Guverineri w'iyi Ntara afatanyije n'Abayobozi b'Uturere tuyigize ndetse n'Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara.