UBUYOBOZI BW’INTARA Y’AMAJYARUGURU BUKOMEJE KWEGERA ABATURAGE HAGAMIJWE GUKEMURA IBIBAZO BYABO
Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru bukomeje gahunda yo kwegera abaturage, hagamijwe kubakangurira kurwanya ibyaha, akarengane na ruswa ndetse no kwakira no gukemura ibibazo byabo.
Ni muri urwo rwego kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki cya 20 Nzeri 2021 hari hatahiwe abaturage b'Umurenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, aho Guverineri w'iyi Ntara, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara, Brig Gen John Bosco Rutikanga n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke, baganiriye n'abaturage b'uyu murenge ku iterambere ryabo n'imibereho myiza yabo ari nako bakira banakemura ibibazo bamwe muri bo bari bafite.
Mu butumwa aba bayobozi bagejeje ku baturage, harimo kubagaragariza ibikorwa bitandukanye Leta imaze kubagezaho, birimo, imihanda, amavuriro, amashuri, amashanyarazi, amaterasi y'indinganire n’ibindi no kubasaba kubibungabunga no kubibyaza umusaruro uko bikwiye.

Abaturage b'Umurenge wa Kivuruga basabwe kandi kubungabunga umutekano, kwirinda amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge, kwitabira gahunda za Leta, zirimo mituweli na Ejo Heza, kurwanya igwingira ry’abana, kurwanya inda ziterwa abangavu no gukomeza kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Ku ruhande rwabo, abaturage bashimiye Leta y'u Rwanda idahwema gutekereza ku iterambere n'imibereho myiza byabo. Mu bikorwa bashimye harimo amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi, amaterasi y'indinganire bakorewe, gahunda ya Girinka n'ibindi.

Muri iyi nama bagiranye n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, abaturage b’Umurenge wa Kivuruga baboneyeho kandi kugaragaza ibyifuzo bafite ndetse no gutanga ibibazo ku bari babifite.
Mu bibazo abaturage babajijie, birimo, ikibazo cy'Umuhanda Kivuruga-Busengo bifuje ko watunganywa kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa, ikibazo cy'amakimbirane mu miryango ashingiye ku butaka, ikibazo cy'inyongeramusaruro bavuga ko itinda kubageraho kandi ikabageraho ihenze, ikibazo cy'ingurane ahanyujijwe ibikorwaremezo by'amashanyarazi n’ibindi.

Abo baturage batanze kandi ibyifuzo, birimo ikijyanye n’uko Ikigo Nderabuzima cya Bushoka cyo muri uwo murenge cyakongererwa abaganga kugira ngo gishobore gutanga serivisi nziza ku bakigana, ikijyanye no kubakirwa Ishuri ry’Imyuga (TVET) mu Murenge wa Kivuruga ndetse n’icyifuzo cy’uko inyubako uwo murenge ukoreramo yakwagurwa.

Ibi bibazo n'ibindi byabajijwe, byahawe ibisubizo na Guverineri Nyirarugero n'abayobozi bari kumwe. Ibitashoboye kubona ibisubizo ako kanya, byahawe umurongo w'uburyo bigomba gukemurwamo.