UBUKANGURAMBAGA BWA RIB MU KURWANYA IBYAHA

Uyu munsi kuwa 17/05/2022 ku bufatanye bwa RIB, Intara y'Amajyaruguru n'Akarere ka Musanze mu ishuri ryisumbuye rya Sonrise riherereye mu Karere ka Musanze hatangirijwe ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bugamije gukumira ibyaha bufite insanganayamatsiko igira iti: "URUHARE RWANJYE MU KURWANYA IBYAHA BYO GUSAMBANYA ABANA, IBIYOBYABWENGE, N'IBINDI BYAHA BYIBASIYE URUBYIRUKO".

Ubu bukangurambaga bwatangijwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru madamu NYIRARUGERO Dancille hamwe n'Umuyobozi mukuru wa RIB Bwana JEANNOT K RUHUNGA. Abitabiriye ubu bukangurambaga bwiganjemo abanyeshuri biga muri Sonrise nandi mashuri ahegereye bakaba baganirijwe ku byaha bigaragara ko byiganje ari byo: 

- Gusambanya abana

- Gukoresha ibiyobyabwenge

- Icuruzwa ry'abantu

- Ubuhezanguni/Ubutagondwa

Hanagaragajwe kandi ICYO URUBYIRUKO RUSABWA hamwe n'uburyo bwakwifashishwa mu gutanga amakuru kuri RIB mu gihe ubonye abakora ibyaha.

Mu butumwa bwatanze hibukijwe:

- Abanyeshuri gutanga amakuru kugihe kugirango hakumirwe icyaha kitaraba.

- Kwirinda gushukwa bakanyurwa nibyo bafite ahubwo bagashyirwa imbaraga mu gukora ibyobashinzwe mu gutegura ejo heza.

-Abarezi kwibuka mu masomo batanga ntibibagirwe message yo guhangana nibyaha cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana.

-Ababyeyi bakihutira kumenyesha amakuru no kudasibanganya ibimenyetso.