TWIYEMEJE KURYAMA DUTINZE TUKABYUKA KARE MU NYUNGU Z'UMUTURAGE- RAMULI, UMUYOBOZI MUSHYA W’AKARERE KA MUSANZE

Ibi ni ibikubiye mu ijambo ryavuzwe n’Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier, ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, we na Komite Nyobozi arangaje imbere bari bamaze kurahirira inshingano zo kuyobora aka Karere muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Ni mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo z'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Inzego z’Umutekano n'abandi bayobozi batandukanye ndetse n'abahagarariye abaturage.

Agaruka ku baturage b’Akarere ka Musanze, Umuyobozi mushya w’aka Karere yavuze ko bagomba kumva ko abayobozi bashya batowe ari intumwa zabo kuko abo batumye ari bo babatoye. Yagize ati, “Turi intumwa zabo, twiteguye kubaba hafi, gukorana na bo ndetse no gufatanya na bo. Tugiye kubegera, kubana na  bo no kubumva, ari abafite ibibazo tukabafasha kubiha umurongo no kubikemura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yashimangiye kandi ko abaturage batazigera bahezwa mu bikorwa bibakorerwa, ahubwo hazajya humvwa ibitekerezo byabo, kugira ngo ubufatanye buhamye bwifuzwa hagati y’ubuyobozi n’abaturage bugerweho, bityo na bo barusheho kugira uruhare mu bibakorerwa. Yagize ati, “Ubufatanye hagati ya Komite Nyobozi nshya n’abaturage, tugiye kubushyiramo imbaraga, batubone kandi nongeye kubishimangira, ni manda y’imyaka itanu yo kuryama dutinze tukabyuka kare turi hamwe kandi turi hafi y’uwo muturage”.

Minisitiri w'Ingabo z’u Rwanda, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yasabye abayobozi bashya b'Akarere ka Musanze gukora batizigamye bagateza imbere aka Karere kandi bakirinda gutatira icyizere bagiriwe n’ababatoye. Yabasabye kandi kwegera abaturage, kubumva no kubakemurira ibibazo kandi ku gihe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimye ibyakozwe muri manda icyuye igihe, asaba abayobozi bashya kubishingiraho maze bakarushaho kwihutisha iterambere ry’aka Karere. Yabasabwe kandi kuzarangwa n'imikorere n'imikoranire myiza ndetse n'ubufatanye mu bikorwa byose. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba yijeje abagize Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Musanze kuzababa hafi no kubafasha gusohoza neza inshingano zabo, cyane cyane hakorwa  ubuvugizi aho bukenewe.

Twakwibutsa ko Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Musanze igizwe na Ramuli Janvier, Umuyobozi w’Akarere, Rucyahana Mpuhwe Andrew, Umuyobozi w’Akaerere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza.

Muri uyu muhango kandi  habereyemo igikorwa cy'ihererekanyabubasha hagati y'Umuyobozi mushya w'Akarere ka Musanze n’Umuyobozi wako ucyuye igihe.