TUGOMBA GUSHYIRA IMBARAGA MU ISUKU TWESE DUFATANYIJE KUGEZA IBAYE UMUCO- GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Ugushyingo 2025, ubwo yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Kagari ka Cyandaro.

Guverineri Mugabowagahunde yibukije abo baturage ko isuku ihera kuri "Njyewe", bityo ko buri wese agomba guharanira kugira isuku ahantu hose, ku mubiri, aho atuye, aho akorera, aho ahurira n'abandi kandi bakagira n'umuco wo gukeburana ku bateshuka ku isuku. Yasabye ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, bityo hakimakazwa ubufatanye bw’abaturage bose mu guharanira isuku, ibyo kandi bigakorwa bahereye mu Isibo babarizwamo. Yagize ati, “Isuku rero tugomba kuyishyiramo imbaraga twese dufatanyije kugeza ibaye umuco. Duhurire mu Isibo, dukeburane ku muco w’isuku. Niba umuturage runaka adafite ubwiherero, ibyo twese mu Isibo tuba tubizi kandi tubireba, ni kuki rero tutamwegera ko tumukebura, bityo yubake ubwo bwiherero, niba hari n’aho adukeneye natwe tumwunganire?”

Agaruka ku bijyanye n’ubwiherero, nyuma kandi yo kwiburakiranya ubwiherero bwujuje ibisabwa yifashishije bamwe muri abo baturage, birimo kuba umwobo wabwo ucukuye neza kandi ufite uburebure nibura bwa metero esheshatu, bwubakiye, busakaye, bukinze kandi bupfundikiye, Guverineri Mugabowagahunde yasabye abaturage bafite ubutujuje ibisabwa kwihutira gukosora ibitameze neza, bityo umwaka wa 2025 ukazarangira buri wese afite ubwiherero bwiza bwujuje ibisabwa. 

Isuku yo mu kanwa na yo yagarutsweho muri iyi Nteko y’Abaturage, aho bibukijwe kujya boza amenyo kandi bigakorwa nibura kabiri ku munsi kuko binayarinda kwangirika.

Ibindi Guverineri Mugabowagahunde yasabye abo baturage, birimo kwirinda amakimbirane no kubana mu mahoro,, kwitabira gahunda, zirimo Ejo Heza, Mituweli, kujyana abana bose mu ishuri no gushyigikira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku banyeshuri bose (School Feeding).