TUBUNGABUNGE IBIDUKIKIJE KUKO IBIDUKIKIJE ARI UBUZIMA, TURENGERE EJO HAZAZA- MINISITIRI MUJAWAMARIYA
Ibi ni ibikubiye mu butumwa Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yagejeje ku baturage b’Intara y’Amajyaruguru n’Abanyarwanda muri rusange bujyanye no kwizihiza mu buryo bukomatanyije Umunsi Mpuzamahanga w'Amashyamba, uw'Amazi n'uw'Ubumenyi bw'Ikirere, aho wizihirijwe ku rwego rw'Igihugu mu Karere ka Gicumbi ku wa gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2023, hazirikanwa insanganyamatsiko zigira ziti,
Ku nsanganyamatsiko igira iti, “Amashyamba ni ubuzima”, Minisitiri Mujawamariya yashimangiye agaciro gakomeye k’amashyamba mu buzima bwa muntu, aho yagize ati, “Turazirikana kandi agaciro k’amashyamba mu mibereho myiza yacu. Amashyamba tuyakuramo ibyo kurya, imiti, imbaho, ayungurura umwuka duhumeka ndetse n’izindi nyungu zitandukanye, zirimo n’ubwiza bw’aho aba ateye’’.

Minisitiri Mujawamariya yaboneyeho gusaba buri wese kwitabira gutera amashyamba n’ibiti ahantu hose, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto mu mirima, kubungabunga amashyamba hirindwa gusarura no gukoresha ibiti biteze, kwitabira gutekesha ingufu zidahumanya ikirere aho bishoboka, hifashishwa amashanyarazi n’imirasire y’izuba, abatarashobora gukoresha izo ngufu na bo bakifashisha amashyiga ya rondereza.
Ku bijyanye n’amazi, Minisitri Mujawamariya yavuze ko ari ngombwa ko buri wese abungabunga umutungo kamere w’amazi, yitabira guca no gusibura imirwanyasuri mu mirima ye ndetse no gufata amazi ava ku bisenge by’amazu kuko iyo adafashwe yangiza akaba yanateza ibiza kandi ubundi tuzi ko amazi ari ubuzima.
Agaruka ku nsanganyamatsiko igira iti, “Tubungabunge ikirere n'umutungo kamere w'amazi ku nyungu z'abatuye Isi mu bihe bizaza”, Minisitiri Mujawamariya yasabye abaturage gukurikirana amakuru y’iteganyagihe atangwa n’inzego zibishinzwe no kuyifashihsa mu gutegura ibikorwa byabo bya buri munsi.
Ku buryo bw’umwihariko, Minisitiri Mujawamariya yasabye abaturage b’Intara y’Amajyaruguru guhindura imibereho, buri wese akitabira guca imirwanyasuri n’amaterasi y’indinganire mu murima we, guca imiringoti mu mashyamba n’ahandi hose ikenewe ndetse no gusibura isanze ihari. Yaboneyeho kuburira abatuye iyi Ntara ko nibidakorwa, hari akaga kabategereje ko gutakaza ijanisha ry'ubutaka riri hagati ya 35 na 71 mu Turere tuyigize kandi mu gihe kidatinze. Yagize ati, “Reka mbonereho mbagezeho akaga kadutegereje nitudahindura imibereho. Iyo turebye mu Ntara y’Amajyaruguru, dufate Uturere dutanu tugize iyi Ntara, nitudashyira imirwanyasuri mu mirima yacu cyangwa se ngo dushyiremo amaterasi y’indinganire, ayikora ndetse n’imiringoti mu mashyamba yacu, hari ubutaka tubona ko buzaducika mu minsi iri imbere, aho Akarere ka Musanze kazatakaza 35% by’ubutaka bwako, Gicumbi igatakaza 47%, Burera 57%, Rulindo 67% mu gihe Gakenke yo izatakaza 71%. Ubu butaka bwose buzatakara bujye mu mazi, bujye gutunga abanyamahanga”.

Yongeyeho ati, “Nta mutekano twagira ubutaka bwavuzwe haruguru buramutse bugiye, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko abasangiye ubusa bitana ibisambo. Ntabwo rwose tugomba kwemera ko ubwo butaka bwose bugenda, buri wese rero arasabwa kugaragaza uruhare rwe mu gukumira ko ubwo butaka bugenda”.
Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije muri iyi Ntara, ko ariko inzira ikiri ndende biturutse ahanini ku miterere y'iyi Ntara irangwa n'imisozi miremire. Ni muri urwo rwego yasabye abaturage b'iyi Ntara kwitabira gutera ibiti bishya no kuvugurura ibishaje, kurwanya isuri bacukura imiringoti banasibura isanzwe ihari, gucukura ibyobo bifata amazi, kuzirika ibisenge by'inzu ndetse n'ibindi bikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibiza.

Twubamenyesha ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amashyamba, uw'Amazi n'uw'Ubumenyi bw'Ikirere, byaranzwe n’Umuganda rusange wibanze ku gikorwa cyo gutera ibiti kuri Site ya Rwinkuba, Akagari ka Rutoma, Umurenge wa Bwisige, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, ahatewe ibiti 8,150 kuri hegitari zisaga eshatu.
Uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, abahagarariye Inzego zitandukanye, zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, Ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye bafasha mu gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, kubungabunga amashyamba, umutungo kamere w’amazi, ibyogogo ndetse n’abafatanyabikorwa mu bumenyi bw’ikirere.
