Rulindo–Rusiga: Hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyingurwa mu cyubahiro imibiri 2,134 y’abazize Jenoside

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 17 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rusiga mu Karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Hon. Umutoni Sandrine, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Mugabowagahunde Maurice, abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage baturutse hirya no hino.

Muri uru Rwibutso hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2,134 y’abishwe muri Jenoside, harimo 2,117 yimuwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Shyorongi, 10 yimuwe aho yari ishyinguye mu ngo, ndetse n’imibiri 7 iherutse kuboneka. Kugeza ubu, uru Rwibutso ruruhukiyemo imibiri 8,831

Mu butumwa bwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wari Umushyitsi Mukuru, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira ko bataheranywe n’agahinda ahubwo biyubatse kandi babana neza n’abandi Banyarwanda.

Yasabye abaturage gukomeza kubaba hafi muri ibi bihe no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabahungabanya.

Yongeye kandi gusaba abantu bafite amakuru ku hantu hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. 

Yabasabye kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guharanira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside, no kwita ku nzibutso a Jenoside.

Mu buhamya bwe, Umuhoza Ernestine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku nzira y'ububabare yanyuzemo, aho yishwe inshuro ebyiri ariko akarusimbuka. Yashimiye Inkotanyi zamurokoye zikamugarurira ubuzima, ubu akaba ari umubyeyi w’abana batatu wiyubatse.