Rulindo: Perezida w’Umutwe w’Abadepite yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 18 Mata 2026, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yifatanyije n’Akarere ka Rulindo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo, ruherereye mu Murenge wa Murambi, ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri 176 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iherutse kuboneka.

Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Bizimana Jean Damascène, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Bazivamo Christophe, Abadepite, abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage baturutse hirya no hino.

Mu ijambo rye, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo n’abashyinguye ababo kuri uyu munsi.

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igashyirwa mu bikorwa na Leta mbi, ariko ashimangira ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira abarwitangiye bakarubohora, ari bo Inkotanyi, bituma igihugu cyongera kubaho.

Agaruka ku mibiri yashyinguwe, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yavuze ko kuba nyuma y’imyaka 32 Jenoside ibaye hakigaragara imibiri igenda iboneka, bigaragaza ko hari abantu bagifite amakuru y’aho iri ariko bakomeje kuyahisha. Yasabye abo bose kubohoka bagatanga ayo makuru, kugira ngo imibiri y’abishwe ishyingurwe mu cyubahiro gikwiye.

Yanibukije abaturage gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, kwamagana abayikwirakwiza, abapfobya n’abahakana Jenoside, ndetse no gusigasira ibyagezweho mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Yashishikarije Abanya-Rulindo kugira uruhare mu kuvuguruza abavuga nabi u Rwanda, by’umwihariko bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Abitabiriye iki gikorwa bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rulindo cyatanzwe na Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène. Banagejejweho ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside, Madamu Murebwayire Alphonsine, wavuze ku mateka y’akaga yanyuzemo, anashimira Inkotanyi zamurokoye zikamusubiza icyizere cyo kubaho.

Kugeza ubu, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo haruhukiye imibiri 6,922 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.