RULINDO: HIZIHIRIJWE UMUNSI W’UMUGANURA KU RWEGO RW’IGIHUGU, MINISITIRI W’INTEBE ASABA ABANYARWANDA GUSHYIRA IMBARAGA MU KONGERA UMUSARURO UKOMOKA KU BUHINZI N’UBWOROZI
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 05 Kanama 2022 mu Karere ka Rulindo habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi mukuru w'Umuganura 2022 ku rwego rw'Igihugu, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isôoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira”. Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori yari Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Ibyo birori byitabiriwe kandi n'Abayobozi mu Nzego Nkuru z'Igihugu, barimo ba Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Rosemary Mbabazi w'Urubyiruko n'Umuco, Dr Mukeshimana Gerladine w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Bizimana Jean Damascene w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Uwamariya Valentine w'Uburezi na Dr Bayisenge Jeannette w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Abasenateri n'Abadepite, Inzego z'Umutekano, Abayobozi b'Ibigo bitandukanye bya Leta, Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, Abikorera n'abaturage b'Akarere ka Rulindo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibyo birori n’Abanyarwanda muri rusange, Minisitiri w'Intebe yavuze ko kwizihiza umunsi w'umuganura bijyana no kwishimira ibyagezweho byose mu nzego zitandukanye ari na ko hafatwa ingamba z'igihe kiri imbere zo kurushaho kongera no kunoza ibikorwa biganisha ku iterambere. Dr Ngirente yakomeje avuga ko umusaruro wagezweho muri uyu mwaka uturuka ku bufatanye bwabaye kandi bukomeje kuboneka hagati ya Guverinoma, abikorera n’abaturage kandi ko ikindi cyo kwishimira ari uruhare rw’ubuhinzi n’ubworozi mu kwihaza mu biribwa kw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zirimo kongera ubuso buhingwa, guhuza ubutaka, gutunganya ibyanya byuhirwa no korohereza abaturage kubona inyongeramusaruro hashyirwaho nkunganire mu mbuto n’ifumbire.

Mu byo Minisitiri w'Intebe yasabye Abayobozi n'abaturage gushyiramo imbaraga hagamijwe guteza imbere ubuhinzi n'imibereho myiza, birimo kongera ingano y'ifumbire ikoreshwa, aho yasabye buri rugo kugira nibura ikimoteri kimwe cyo guteguriramo ifumbire y'imborera, gutera ibiti by'imbuto, buri rugo nibura bitatu no gutera imboga, kurwanya isuri, aho buri muturage asabwa kurwanya isuri mu isambu ye no gufata neza ibikorwaremezo, birimo imihanda, amashuri, amavuriro n'ibindi, kandi byose bigakorwa ku bufatanye bw'abaturage bose.

Ibirori byo kwizihiza umunsi w'umuganura 2022 byaranzwe kandi no kuremera abaturage batishoboye, aho imiryango itanu yahawe inka, kumurika bimwe mu bikorwa byagezweho muri uyu mwaka, kuganuza abaturage, guha abana amata, imbyino n’ibindi.




