RULINDO: HATANGIRIJWE KU RWEGO RW’IGIHUGU IBIKORWA BY’INZEGO Z’UMUTEKANO BYO GUFASHA ABATURAGE MU MIBEREHO MYIZA N’ITERAMBERE
Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 hirya no hino mu gihugu hatangijwe ibikorwa by'inzego z'umutekano bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere, ku nsangamatsiko igira iti, "Ubufatanye bw'abaturage n'inzego z'umutekano mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 n'imyaka 25 y'imikoranire na Polisi y'u Rwanda”.
Ku rwego rw'Igihugu, ibi bikorwa byatangirijwe mu Karere ka Rulindo, aho abayobozi batandukanye, barangajwe imbere na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Komisieri ushinzwe Ibikorwa n’Ituze Rusange muri Polisi y’u Rwanda, CP Georges Rumanzi, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice n’abandi, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ntarabana mu gikorwa cyo gucukura umuyoboro uzageza amazi meza ku Kigo Nderabuzima cya Cyinzuzi giherereye mu Murenge wa Cyinzuzi no ku baturage baturiye aho uzanyura. Muri iki gikorwa hakaba hacukuwe kilometero imwe na metero 100 kuri kilometero 2.5 ziteganyijwe.

Mu butumwa bwe, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye inzego z'umutekano ko uretse akazi gakomeye zikora ko kurinda umutekano w'Igihugu, zigira n'uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y'abagituye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye abaturage ko ibikorwa bakorerwa n’izi nzego ari ibyabo, ko na bo bagomba kubigiramo uruhare ariko ku buryo bw’umwihariko bakaba bagomba kubifata neza, kubibyaza umusaruro no kubibungabunga. Yagize ati, “Iki gikorwa tumaze gukora kigamije kugeza amazi meza ku Kigo Nderabuzima cya Cyinzuzi, ni igikorwa gikomeye cy’ubutabazi kigamije ubuzima bwiza, ari bwo twese twifuza. Ibi bikorwa si ibya Polisi n’Ingabo by’u Rwanda, ni ibyacu twese abaturage. Tugomba rero gufatanya kubirinda.”

Twabamenyesha ko iyi gahunda y'ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo izamara amezi atatu, aho izasozwa ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31. Iyi gahunda izibanda ku bikorwa bitandukanye, birimo iby'ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, kubakira imiryango itishoboye, ubworozi, gutanga inkunga ku makoperative y’urubyiruko n'ibindi.
