RULINDO: HASOJWE IMURIKABIKORWA, URUBYIRUKO RUHABWA RUHABWA UBUTUMWA BWIHARIYE
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2023, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yasoje ku mugaragaro imurikabikorwa (Open Day) ry'Akarere ka Rulindo n'abafatanyabikorwa bako mu iterambere, aho yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mufuka rukitabira gukora cyane.
Ni imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryaberaga mu Murenge wa Base, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti, “Ubufatanye bwa buri wese ni inkingi y'iterambere rirambye”, ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere ka Rulindo barenga mirongo itandatu, aho bamuritse ibyo bakora, birimo gutanga serivisi zitandukanye, ibikorwa by’ubuhinzi, iby’uburezi, iby’ubuzima, iby’ubukorikori, iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi.
Asoza ku mugaragaro iri murikabikorwa, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku rubyiruko, aho yarusabye kwitabira gukora cyane no kutagira akazi na kamwe rusubiza inyuma, kuko nk’uko yabishimangiye, “akazi kose gakozwe neza gateza imbere nyiri ukugakora ndetse n’Igihugu muri rusange”.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye kandi Abafatanyabikorwa mu iterambere b'Akarere ka Rulindo uburyo bitabiriye iryo murikabikorwa n'uruhare rukomeye bagira mu iterambere ry'ako Karere. Yabasabye gukomeza kongera ibyo bakora mu bwiza no bwinshi, gutekereza ku guhanga udushya no kuzitabira imurikabikorwa ritaha bariyongereye umubare. Yabasabye kandi kurushaho kuba hafi Akarere ka Rulindo guhera mu igenamigambi ry'ibikorwa by'iterambere no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yanasabye abaturage kujya bitabira gusura ibikorwa bimurikwa kugira ngo bamenye ibikorerwa mu Karere kabo kandi babigiremo uruhare.
Mu gusoza iryo murikabikorwa, abaryitabiriye bashyikirijwe icyemezo n'umudari by'ishimwe.
