RULINDO: HAKOZWE UMUGANDA WO KUBUNGABUNGA UMUGEZI WA MUYANZA
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Ukwakira 2024, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Rulindo hakozwe umuganda usoza Ukwezi k’Ukwakira 2024. Umuganda wakorewe mu gace bakunze kwita Muyanza gahuriraho Imirenge ya Burega, Buyoga, Cyinzuzi na Tumba wibanze ku gikorwa cyo gutera ibiti ku nkengero z'Umugezi wa Muyanza ari na wo wisuka mu Rugomero rwa Muyanza rwifashishwa mu bikorwa byo kuhira imyaka mu Cyanya cy'Ubuhinzi cya Muyanza. Muri uyu muganda hatewe ibiti ibihumbi icyenda ku buso bwa ha mirongo itandatu n’enye n'imigano igihumbi na magana atanu kuri km 8.

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ba Badepite Nzamwita Deogratias, Mujawabega Yvonne na Izere Ingrid Marie Parfaite, Inzego z'Umutekano n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo. Witabiriwe kandi na Minisitiri w'Ibikorwa Rusange n'Ubwikorezi mu Gihugu cya Lesotho, Moteane Matjato n'itsinda yari ayoboye.

Nyuma y'umuganda, abaturage bawitabiriye bagejejweho impanuro zitandukanye, aho bibukijwe akamaro k'umuganda n'umusaruro w'ibikorwa bitandukanye biwukorwamo, maze basabwa gukomeza kubungabunga Umugezi wa Muyanza, batera ibiti kandi barwanya isuri ku nkengero zawo, kuko ufitiye akamaro kanini ako gace.

Abaturage basabwe kandi gukomeza kwitabira gahunda zitandukanye, zirimo ibikorwa by'igihembwe cy'ihinga 2025 A, kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana, kwimakaza umuco w'isuku n'ibindi.

Abaturage bahawe kandi umwanya batanga ibitekerezo ndetse n'abafite ibibazo barabibaza.


