RULINDO: HAGARAGAJWE INZITIZI ZITUMA UMUGORE WO MU CYARO ADATERA IMBERE UKO BIKWIYE

Kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 15 Ukwakira ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro, mu Karere ka Rulindo hagaragajwe inzitizi zitandukanye zituma umugore wo mu cyaro adatera imbere uko bikwiye.

Nk’uko byagarutsweho mu butumwa bwatangiwe mu birori byo kwizihiza uwo munsi ngarukamwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti, “Ibidukikije: Ubuzima bwacu”, mu nzitizi zituma umugore adatera imbere uko bikwiye, ku isonga harimo ubukene bukabije butuma umugore atabasha kubona igishoro cyo gukora iminshinga y’iterambere, ubumenyi buke mu gukoresha ikoranabuhanga, kuba abenshi mu bagore bagikora umwuga w’ubuhinzi mu buryo bwa gakondo, kwitinya mu bikorwa by’ishoramari n’ibindi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, wari Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori, yavuze ko kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro ari umwanya wo kuzirikana uruhare rw'umugore wo mu cyaro mu iterambere ry'umuryango n'iry'Igihugu muri rusange no gufata ingamba ku nzitizi agihura na zo.

Agaruka ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka, ari yo “Ibidukikije: Ubuzima bwacu”, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagaragaje ko hakiri urugendo ku bagore bo mu Karere ka Rulindo no mu Ntara y'Amajyaruguru muri rusange rwo kugabanya ikoreshwa ry'inkwi mu guteka, aho yabasabye kwitabira gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye ba mutimawurugo bo mu Karere ka Rulindo gutinyuka gushora imari mu bikorwa bitandukanye by'iterambere, kwitabira gukorana n'ibigo by'imari no gukora imishinga minini kandi irengera ibidukikije, kugira uruhare muri gahunda ya Girinka n'ibindi.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye kandi abaturage bo mu Murenge wa Kisaro gushyira imbaraga mu isuku, gukumira amakimbirane yo mu miryango, kwita ku burere bw'abana, gutanga amakuru ku basambanya abangavu kugira ngo bakurikiranywe, kwibumbira mu matsinda agamije iterambere n'ibindi.

Mu buhamya bwe, Musengimana Esperance wo mu Murenge wa Kisaro yabwiye abitabiriye ibyo birori uburyo yiteje imbere abikesha ubworozi bw'ingurube ndetse ko ubu na we yatangiye korokoza bagenzi, aho amaze koroza abagera kuri mirongo ine na batatu.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro byaranzwe no kuremera imiryango itishoboye itandukanye, ahatanzwe inka eshanu, ihene cumi n'eshanu, amabati mirongo itatu n'atanu na matola icyenda.