RULINDO: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YAGANIRIJE ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI KU BUMWE BW’ABANYARWANDA MU MATEKA YABO
Muri gahunda y'ibiganiro bya "Ndi Umunyarwanda", ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Mugabowagahunde Maurice yaganiriye n'Abayobozi bose b'Ibigo by'Amashuri, ibyiciro bitandukanye, bo mu Karere ka Rulindo, hibandwa cyane cyane ku bumwe bw'Abanyarwanda mu mateka yabo.
Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere ka Rulindo, Abayobozi b'Amashami bakorera ku Cyicaro gikuru cy'ako Karere ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Utugari bigize ako Karere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagaragarije abo Bayobozi uburyo Abanyarwanda bari bunze ubumwe, uko Abakoloni bashenye ubwo bumwe bakanabyigisha abanyapolitiki babasimbuye n'uburyo byabaye uruhererekane kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagaragaje kandi ko nyuma y'urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyizweho Ubuyobozi bwiza buharanira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda n'iterambere ryabo kugeza aho u Rwanda ruhagaze uyu munsi.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abo Bayobozi kurangwa n'indangagaciro na kirazira, cyane cyane kugira umutima wo gukunda Igihugu no kurangwa n'ubumwe n'ubufatanye muri byose kuko “Ubumwe bw'Abanyarwanda” ari bwo bwatumye rwema uko rumeze ubu, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurushaho kwita ku burere bw'abana n’ibindi.
Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri bitabiriye ibyo biganiro, bagaragaje ko ari ingirakamaro ndetse banasaba ko ibiganiro nk’ibyo bigaruka ku mateka y’Abanyarwanda byajya bitangwa kenshi kandi bikagera ku byiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.