RULINDO: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YASABYE ABAREZI BO MURI G.S CYONDO GUHARANIRA KUZAMURA IKIGERO CY’IMITSINDIRE Y’ABANYESHURI
Kuri uyu wa kane tariki ya 06 Ugushyingo 2025 ubwo yasuraga Urwunge rw’Amashuri rwa Cyondo, ruherereye mu Murenge wa Base mu Karere Rulindo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yasabye abarezi bigisha muri iko kigo kurushaho kwita ku nshingano zabo no guharanira kuzamura ikigero cy’imitsindire y’abanyeshuri.
Ibi yabigarutseho nyuma y’aho bigaragaye ko imitsindire muri icyo kigo yasubiye inyuma cyane, aho ndetse icyo kigo cyaje mu myanya y’inyuma mu mitsindire mu Karere ka Rulindo mu mwaka w’amashuri 2024-2025. Nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’icyo kigo cy’amashuri, Bwana Mureramanzi Jérémie, mu mwaka w’amashuri ushize wa 2024-2025, mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye mu banyeshuri 29 barangije umwaka wa gatandatu, 6 gusa ni bo bashoboye gutsinda, ni mu gihe kandi ku barangije icyiciro cy’amashuri abanza, icyo kigo cyatsindishije ku kigero cya 55%.
Ahereye kuri iyo mitsindire idashimishije, Guverineri Mugabowagahunde yasabye abarezi bo muri icyo kigo kurushaho kongera imbaraga mu kazi kabo, bityo bakazamura ireme ry’uburezi kandi ikigo cyabo kikaza mu myanya myiza ku rwego rw’Akarere. Yagize ati “Mwaratsinzwe ariko ntimugomba guherayo kandi abayobozi twese turahari kugira ngo dufatanye namwe tuzamure imitsindire muri iki kigo”.
Nkunzimana Alexis, umurezi muri G.S Cyondo, mu izina ry’abarezi bagenzi be makumyabiri na batanu bigisha muri icyo kigo, yavuze ko nyuma y’uko bigaragaye ko bagize imitsindire itari myiza, bo ubwabo bafashe ingamba zitandukanye zigamije kuzamura iyo mitsindire, zirimo kuzinduka bagategura amasomo neza, gutanga amasuzuma menshi, kwita kuri disipuline y’abanyeshuri, gukundisha abanyeshuri ishuri no gukurikirana ko basubira mu masomo yabo uko bikwiye ndetse no gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.
Ibindi Guverineri yasabye abo barezi, birimo kuba intangarugero muri byose no kwirinda ingeso mbi iyo ari yo yose, kurangwa n’isuku no kuyitoza abanyeshuri ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere aho batuye.