RULINDO: ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE BAREMEYE INKA IMIRYANGO ITANU MU RWEGO RWO KUYIFASHA KWIVANA MU BUKENE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Mata 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’umujyanama mu Karere ka Rulindo gifite insanganyamatsiko igira iti Ubufatanye bwacu, ikibatsi mu iterambere rya Rulindo”, abagize Inama Njyanama y’ako Karere baremeye inka imiryango itanu itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene no kwiteza imbere. Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, cyabereye mu Murenge wa Kinihira, ahahuriye abaturage bo muri uwo Murenge n’abandi baturutse mu Mirenge ya Base, Cyungo na Rukozo.

Nk'uko byagarutsweho na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo, Dusabirane Aimable, icyumweru cy'Umujyanama 2024 cyateguwe mu rwego rwo kugira ngo abajyanama bagaruke kugaragariza abaturage uburyo bashyira mu bikorwa inshingano batorewe n'ibikorwa bimaze kugerwaho. Yakomeje avuga ko nk’abajyanama b’Akarere kandi bataje imbokoboko gusa ahubwo batekereje no ku mibereho y’abo bahagarariye, akaba ari no muri urwo begeranyije ubushobozi bwavuyemo inka eshanu zahawe imiryango itanu yatoranyijwe mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho y’abayigize. Yasabye abagenewe inka kuzazifata neza zikabafasha koko kwivana mu bukene, kuzamura imibereho yabo no kwiteza imbere.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, ari na we wari Umushyitsi Mukuru muri icyo gikorwa, yashimye ubufatanye n'imikoranire myiza biranga abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rulindo n'abaturage, aho bigaragarira mu bipimo byiza biranga ako Karere mu nzego zitandukanye, harimo gahunda ya Ejo Heza, mituweli, imihigo, uruhare muri gahunda ya Girinka n’ibindi. Yaboneyeho kubasaba gukomeza kwimakaza ubufatanye, hagamijwe kurushaho guteza ako Karere imbere no kuzamura imibereho myiza y'abaturage bose bagatuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye kandi abaturage kuzitabira no kuzagira uruhare muri gahunda ziteganyijwe mu gihe kiri imbere, zirimo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibohora ku nshuro ya 30 n’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Mu gutangiza icyumweru cy'Umujyanama mu Karere ka Rulindo, hakiriwe kandi ibibazo bitandukanye, birimo ibijyanye n'ingurane ku mitungo y'ahanyujijwe umuhanda Base-Gicumbi ku batarayibona, ibijyanye n'amakimbirane yo mu ngo, ibyifuzo byo kugezwaho amazi n'amashanyarazi, aho bitaragera, abifuza ubufasha butandukanye. Ibi bibazo n’ibindi, bimwe byahawe ibisubizo, ibindi bihabwa umurongo w’uburyo bigomba gukemukamo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru afatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo.