PEREZIDA WA WORLD VISION MURI AMERIKA YASHIMYE UBUFATANYE BWA LETA Y’U RWANDA NA WORLD VISION MU BIKORWA BYO KUGEZA AMAZI MEZA KU BATURAGE

Mu ruzinduko rw’akazi agirira mu Rwanda, Perezida wa World Vision muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana Edgar Sandoval Sr. n'abamuherekeje, kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2023, yari mu Karere ka Gicumbi, aho yasuye ibikorwa bitandukanye bijyanye no kugeza amazi meza ku baturage bo muri ako Karere, biterwamo inkunga na World Vision.

Abo bashyitsi bakiriwe n'Abayobozi mu nzego zitandukanye, barangajwe imbere na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, Madamu Umuhumuza Gisele, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ushinzwe Amazi n'Isukura, Madamu Kayitesi Marceline, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Uturere, LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Bwana Nzabonimpa Emmanuel, Inzego z'Umutekano, abahagarariye Amadini n'Amatorero ndetse n'abaturage.

Mu bikorwa basuye, birimo Umuyoboro w'amazi Kageyo-Mwange wubatswe bigizwemo uruhare na World Vision, Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, Urwunge rw’Amashuri rwa Muhondo, Ivomero ry'amazi rya Mugomero ndetse n'Irerero ry’abana bato riherereye mu Mudugudu wa Mwange. Ibi bikorwa byose bikaba biterwa inkunga na World Vision.

Mu birori byo kwishimira ko abaturage miliyoni imwe bamaze kugezwaho amazi meza ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na World Vision byakurikiye icyo gikorwa cyo gusura, Bwana Edgar Sandoval Sr. yashimye ibikorwa byagezweho ku bufatanye bw’impande zombi, aho yagize ati, “U Rwanda n’Abanyarwanda ni ikimenyetso cy’uko twese dufatanyije twagera kuri byinshi, ubu bufatanye bukaba buduhaye umurongo wo kurwanya ingaruka zose mbi, tukaba tuzahora turi abafatanyabikorwa banyu, mu burezi, mu buzima, mu gukemura ibibazo bijyanye n'amazi, isuku n'isukura.n’ibindi”.

Yavuze kandi ko bazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bose, hagamijwe gutsinsura ubukene n’imiruho byugarije cyane cyane abagore, aho yashimangiye ko birirwa bashakisha amazi, bityo ugasanga bibangamiye uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere.

Mu ijambo rye, Guverineri  w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Perezida wa World Vision muri Amerika ku ruhare rwa World Vision mu kugeza amazi meza ku baturage miliyoni. imwe. Yasabye abaturage kwimakaza isuku n'isukura no kubungabunga ibikorwaremezo by'amazi bagejejweho kuko ari bo bifitiye akamaro kandi ari bo biteza imbere.

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022 ryagaragaje ko abaturage bafite amazi meza ku kigero cya 82.3%, ko kandi u Rwanda rufite intego ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bamaze kugezweho amazi meza 100%.

Muri ibyo birori kandi abaturage bo mu Murenge wa Kageyo batanze ubuhamya bagaragaza ibyishimo byabo byo kwegerezwa amazi meza, aho bemeza ko ijerikani yaguraga amafaranga 200, ubu isigaye igura amafaranga 20.