NKUMBA: HASOJWE ITORERO RYA BA MUTIMAWURUGO BASABWA KUBA UMUSEMBURO W’IMPINDUKA
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Kamena 2022, mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, habereye umuhango wo gusoza Itorero rya Mutimawurugo, icyiciro cya 5. Uyu muhango witabiriwe na ba Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene n'uw'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, aho bakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille ari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara muri iyi Ntara, Maj Gen Eric Murokore n'Umuyobozi w'Akarere ka Burera Uwanyiligira Marie Chantal.

Iri Torero rya Mutimawurugo, icyiciro cya 5 ryasojwe uyu munsi, ryatangiye ku itariki ya 05 Kamena 2022, rikaba ryaritabiriwe n'abatozwa magana atanu na batatu, barimo abagore n'abakobwa magana atanu n'abagabo batatu (ba Rudasumbwa).
Ubutumwa Abayobozi bagejeje kuri ba Mutimawurugo basoje Itorero, bwagarutse ku kubashimira uburyo bitwaye mu minsi icumi barimazemo no kubasaba kugenda bakaba umusemburo w'impinduka nziza mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Babasabye kugenda bagatoza umuryango kuba umwe, gukorera ku ntego, kunoza umurimo no kutagamburuzwa n'ibibazo byugarije umuryango muri rusange.
Babasabye kandi kugenda bagatoza ababyeyi kwimakaza umuco wa kirazira n'umuco wo kuganira mu rugo kuko ari wo muti wo gukemura ibibazo.
Ikindi basabwe ni ukugenda bakaba bandebereho no gufatanya n'inzego zitandukanye gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Ba Mutimawurugo bibukijwe kandi amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, aho umugore yari yarambuwe agaciro na politiki mbi yari iriho, basabwa gutekereza aho Abanyarwanda bavuye, aho bageze n'aho bifuza kugera no kurushaho gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda.

Ku ruhande rwabo, ba Mutimawurugo basoje Itorero biyemeje kugira uruhare rugaragara mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, birimo amakimbirane yo mu ngo, kugwingira n'imirire mibi mu bana bato, isuku nke, abana bata ishuri, abana b'abakobwa baterwa inda zitateganyijwe n'ibindi.
