IKIGO CY'IGIHUGU GISHINZWE IBARURISHAMIBARE MU RWANDA (NISR) KIRI MU GIKORWA CYO KUGARAGAZA IBYAVUYE MU IBARURA RUSANGE RYA 5 RY'ABATURAGE N'IMITURIRE
Uyu munsi ku itariki ya 11 Mutarama 2024, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yayoboye inama yo kugaragaza ibyavuye mu ibarura rya 5 ry'abaturage n'imiturire ryakozwe muri 2022, hibandwa cyane cyane ku bireba iyi Ntara.

Mu ijambo ritangiza inama Guverineri yashimye imikore n'imikoranire y'Intara n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare -NISR, asaba abitabiriye inama kurushaho kwifashisha ibyavuye mu ibarura rusange rya 5 ry'abaturage n'imiturire.
Ibarura rusange rya 5 ry'abaturage n'imiturire rya 2022 ryagaragaje ko Abanyarwanda bageze kuri 13,246,394 muri bo Intara y'Amajyaruguru ikaba ituwe na 2,038,511 (15.4%). Iri barura ryagaragaje kandi ko igipimo cy'uburumbuke muri iyi Ntara ari 3.3, abaturage bimutse bakajya gutura muzindi ntara ni 142,205; abaje gutura muri iyi Ntara ni 72,841; abana bujuje imyaka 6-11 bari mu ishuri mu gihe cy'ibarura mu Majyaruguru ni 92.9%.

Abitabiriye iyi nama bakaba bahawe umwanya wo gusobanuza no gutanga ibitekerezo kugirango ibibazo bishakirwe umuti cyane cyane mu kwiyongera kw'abaturage, myubakire, uburezi, n'ibindi. Hakaba hifujwe ko hashingiwe kuri iyi mibare, imihigo ndetse nibindi bikorwa by'inzego za Leta byakwita cyane mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byagaragajwe n'iri barura.