MUZO: GUVERINERI NYIRARUGERO YIFATANYIJE N’ABATURAGE MU NTEKO Y’ABATURAGE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Muzo, Akagari ka Rwa mu Karere ka Gakenke mu Nteko y'Abaturage, aho baganiriye ku bikorwa by'iterambere bitandukanye bimaze kugerwaho muri ako gace n'uburyo bigomba kubyazwa umusaruro.

Nyuma yo kubagezaho intashyo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame no kubibutsa uburyo Ubuyobozi bw'Igihugu buharanira ko umuturage ahora ku isonga, Guverineri Nyirarugero yibukije abo baturage ibikorwa byinshi by'iterambere byagezweho, abasaba kubisigasira, kubirinda no kubibyaza umusaruro.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yabasabye kandi gukora cyane bagakomeza kwiteza imbere no kwirinda icyo ari cyo cyabasubiza inyuma, cyane cyane amakimbirane yo mu ngo, ubusinzi n'ibindi.

Iyo Nteko y'Abaturage yo mu Murenge wa Muzo yabaye kandi umwanya mwiza ku batuye uwo Murenge wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo.

Ibibazo byabajijwe, byagarutse ku byifuzo byo kwegerezwa Ikigo Nderabuzima, kugezwaho amashanyarazi aho ataragera, akarengane gashingiye ku rugomo, ibishingiye ku butaka n'ibindi, byose bikaba byahawe umurongo w'uburyo bigomba gukemuka na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke.