MUSANZE: UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU WIZIHIJWE HATAHWA INYUBAKO 22 Z’IMITURIRWA ZIHUZUYE

Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, kimwe n'ahandi hose mu gihugu, mu Karere ka Musanze hizihijwe ku nshuro ya 32 Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti,”Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda inkingi z'iterambere”. Ni ibirori byabereye ku Kibuga cy’Ikigo cy’Urubyiruko mu Murenge wa Muhoza, aho byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, abayobozi mu nzego zitandukanye, zirimo iza Leta, iz'umutekano, abikorera, urubyiruko rwiganjemo urwo mu mashuri n'abaturage baturutse hirya no hino muri aka karere.

Ibirori nyirizina byo kwizihiza uyu munsi byabimburiwe no gutaha ku mugaragaro inyubako 22 z’imiturirwa zigenewe ibikorwa by’ubucuruzi, zubatse hirya no hino mu Karere ka Musanze, zikaba zifite uruhare runini mu iterambere ry’Umujyi wa Musanze no kuzamura urwego rwawo.

Mu butumwa bwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko insanganyamatsiko y'Umunsi w'Intwari y'uyu mwaka ari yo "Ubutwari n'ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere", yibutsa ko Abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe no guharanira kubaka Igihugu, kugiteza imbere no kukirinda

Yasabye abatuye Intara y'Amajyaruguru guharanira gutera ikirenge mu cy'Intwari z'Igihugu, baharanira kurangwa n'indangagaciro z'ubutwari, gukunda umurimo, kunga ubumwe, kurangwa n'ukuri, kwanga umugayo, gushyira imbere inyungu rusange no gukunda igihugu, kwitanga, kurangwa n'ubushishozi, gutinyuka guhangana n'ikibi n'ibindi.

Agaruka ku nyubako zatashywe kuri uwo munsi mu Mujyi wa Musanze, Guverineri Mugabowagahunde yashimiye ba nyirazo ndetse asaba n'abandi kubafatiraho urugero bagakomeza kugira uruhare mu ivugururwa ry'Umujyi wa Musanze. Yagize ati, “Uyu munsi, twizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari, hano Musanze turashimira abacuruzi bitanze bagakora ibikorwa nabyo biganisha ku butwari, aho biyubakiye amazu y’imiturirwa y’ubucuruzi muri uyu Mujyi wa Musanze. Mwarakoze cyane kandi mubere abandi urugero na bo batere ikirenge mu cyanyu”. 

Mu rugendo rwo kuvugurura Umujyi wa Musanze kandi, nyuma yo gutaha izo nyubako zuzuye hatangijwe ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cyo kuvugurura uyu mujyi, ahateganyijwe kubakwa inyubako mirongo ine zikazaba zuzuye mu mwaka wa 2029.