MUSANZE-SHINGIRO: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE 2025 KU RWEGO RW’INTARA Y’AMAJYARUGURU

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Werirwe 2025 mu Rwanda hose hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore 2025, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Umugore ni uw’agaciro”.

Ku rwego rw'Intara y'Amajyaruguru, ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Shingiro, aho byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ari na we wari  Umushyitsi Mukuru, Senateri Mugisha Alexis, ba Depite Muhakwa Valens na Murora Beth, abahagarariye Inzego z'Umutekano, abahagaririye Inama y'Igihugu y'Abagore, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'abaturage b’Umurenge wa Shingiro.

Mu butumwa bwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko "Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore" ari umwanya mwiza wo kuzirikana agaciro k'umugore n'uruhare rwe mu iterambere ry'Igihugu no gusubiza amaso inyuma harebwa intambwe imaze guterwa, imbogamizi zihari n'ingamba zo kwihuta mu iterambere

Yavuze kandi ko Leta y'Ubumwe yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere umugore mu byiciro bitandukanye kandi ko ibyo bigaragazwa n'ibikorwa by'indashyikirwa abagore bamaze kugeraho mu myaka isaga 30 Igihugu kimaze kibohowe.

Agaruka ku iterambere ry’umugore, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kugira ngo rigerweho bya nyabyo ndetse n’umuryango muri rusange ugire agaciro ari uko umugore agomba kuba atekanye mu rugo rwe kandi yuzuzanya n’umugabo we, afite ibyo gukora byinjiriza urugo rwe, afite ubuzima buzira umuze kandi adahezwa mu nzego zifata ibyemezo.

Guverineri Mugabowagahunde akaba yasabye abagore bo muri iyi Ntara gukomeza guharanira kubaka umuryango mwiza kandi utekanye, barushaho gukemura ibibazo bikigaragara, birimo igwingira ry'abana, abana b'abakobwa baterwa inda, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'ibindi.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo kuremera imiryango itishoboye, aho imwe yahawe inka, indi amatungo magufi, gusezeranya imiryango 5 yari isanzwe ibana bitemewe n'amategeko, gutanga rondereza n'ibigega bifata amazi n'ibindi.