MUSANZE: KU MUNSI WA MBERE W’ITANGIRA RY’AMASHURI 2021-2022, UBWITABIRE BUHAGAZE KU KIGERO CYO HEJURU YA 70%
Kuri uyu munsi wa mbere w'itangira ry'amashuri mu Ntara y'Amajyaruguru, Guverineri w'iyi Ntara, Madamu Nyirarugero Dancille yasuye bimwe mu bigo by'amashuri biherereye mu Karere ka Musanze, hagamijwe kureba uko ubwitabire bw'abanyeshuri buhagaze. Ibigo byasuwe ni Urwunge rw’Amashuri rwa Cyabagarura, Ishuri Ribanza rya Gashangiro II n’Ishuri Ryisumbuye rya St Vincent Muhoza.

Muri rusange ubwirabire buhagaze neza kuko mu bigo by'amashuri byose byasuwe, umubare w’abanyeshuri bitabiriye uri hejuru ya 70%.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru akaba yasabye abanyeshuri bo muri ibyo bigo, gushyira imbaraga mu kwiga, kurangwa n'imyitwarire myiza, kwirinda ibishuko, cyane cyane ku bana b’abakobwa kuko bishobora kubangiriza ubuzima no gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.
