MUSANZE: HIZIHIRIJWE UMUNSI WO GUSHIMIRA ABASORA KU RWEGO RW’INTARA Y’AMAJYARUGURU
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2023, i Musanze hizihirijwe Umunsi ngarukamwaka wo gushimira Abasora mu Ntara y'Amajyaruguru, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, "Saba Fagitire ya EBM wubake u Rwanda", wateguwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro-RRA.
Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 21, yari Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Hon Marizamunda Juvenal. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bwana MugabowagahundeMaurice, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, Abayobozi b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru, Inzego z'Umutekano n'Abasora bo mu nzego zitandukanye.


Ageza ku bitabiriye kwizihiza uyu munsi ibyagezweho mu mwaka wa 2022-2023, CG Bizimana yibanze ku mavugururwa yakozwe ku miterere n'imikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro ndetse n'ivugururwa ry'amategeko y'imisoro, byose bigamije guha serivisi inoze abasora.
CG Bizimana Ruganintwali yasabye abasora bo muri iyi Ntara gukomeza gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu rugamba rwo kugabanya umubare w'abadakoresha neza EBM, kurwanya magendu cyane cyane iy'inzoga za likeri, kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane mu kwishyura imisoro no gufatanya kuzamura imitangire ya serivisi.


Mu ijambo rye, Minisitiri Marizamunda yashimiye abasora bo mu Ntara y'Amajyaruguru uruhare bafite mu bukungu n'iterambere by'Igihugu. Yabasabye kwita cyane ku ikoreshwa rya EBM no gutanga fagitire yayo bitabaye ngombwa ko umukiriya ayisaba, kurwanya magendu no kwishakamo ibisubizo bigendanye n'imisoro.

Igikorwa cyo kwizihiza uyu munsi, cyaranzwe kandi no gushimira abasora bahize abandi mu Turere tugize Intara y'Amajyaruguru, haba mu gusora neza ndetse no kwaka fagitire ya EBM.


