MUSANZE: HIZIHIRIJWE UMUNSI NYAFURIKA WAHARIWE GAHUNDA YO GUFATIRA IFUNGURO KU ISHURI
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Werurwe, kuri G.S Kampanga iherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze hizihirijwe ku rwego rw'Igihugu "Umunsi nyafurika wahariwe kwizihiza gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri", hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Gushora imari mu kugaburira abanyeshuri hakoreshwa ibyera iwacu, hagamijwe kuzana impinduka mu burezi buganisha kuri ejo heza ha Afurika idaheza”.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byitabiriwe n'Abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Hon. Irere Claudette ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon. Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ibiribwa ku Isi mu Rwanda-WFP, Andrea Bagnoli, Abayobozi mu nzego zitandukanye, ababyeyi n'abanyeshuri baturutse mu bigo by'amashuri bitandukanye biherereye mu Karere ka Musanze.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi, byabimburiwe n'igikorwa cyo gutera ibiti by'imbuto ziribwa n'imboga mu busitani bwa G.S Kampanga, mu rwego rwo guteza imbere imirire y'abanyeshuri biga muri icyo kigo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibyo birori, Umuyobozi wa WFP, yashimye uruhare rwa Leta y'u Rwanda mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri, bityo yizeza ko Umuryango ayoboye uzakomeza gushyigikira iyi gahunda, hagamijwe ko irushaho kugenda neza.
Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yavuze ko gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri yatanze umusaruro ufatika muri iyi Ntara, kuko abana bataga ishuri ubu bagabanutse ku buryo bugaragara. Yaboneyeho gusaba buri wese gukora uruhare rwe kugira iyi gahunda irusheho kugenda neza.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi yavuze ko Leta y'u Rwanda ishyize imbere iyi gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri ndetse ko uyu mwaka wa 2023-2024 iteganya gushoramo amafaranga y'u Rwanda miliyari 90. Yongeyeho ko iyi gahunda usibye gufasha abana kwiga neza, inorohereza ababyeyi gukora ibikorwa bibateza imbere ndetse n'umusaruro w'amakoperative uboneka mu bikorwa by'ubuhinzi ukabonerwa isoko.
Yakomeje avuga ko uruhare rwa buri wese mu kunoza iyi gahunda ari ingenzi. Yasabye ababyeyi kujya batanga uruhare rwabo hakiri kare, ni mu gihe abanyeshuri na bo basabwe kugira uruhare mu bikorwa byunganira iyi gahunda, birimo guhinga imboga n'imbuto ku mashuri ndetse ahari ubutaka buhagije bagahinga n'ibindi bihingwa, kugira isuku, kubungunga ibikorwaremezo biri ku mashuri n'ibindi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori bagize kandi umwanya wo gusura abana aho bafatira ifunguro rya saa sita, hagamijwe kubereka ko iyi gahunda ishyigikiwe n'inzego zose.
