MUSANZE: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMWANA W’UMUKOBWA KU RWEGO RW’IGIHUGU

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2022, u Rwanda rwifatanyije n'Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa. Umuhango wo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, hazirikanwa insanganyamatsiko igira, "Ubuzima bwanjye, Agaciro kanjye", aho Umushyitsi Mukuru yari Madamu wa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Jeannette Kagame.

Mu butumwa yatangiye muri uyu muhango, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuri uyu munsi u Rwanda rwifatanije n’Isi yose, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa ku nshuro ya 10 kandi ko kuba harabayeho umunsi wihariye ku mwana w’umukobwa, atari ukwirengangiza umwana w’umuhungu, ko ahubwo ari umwanya wo gusuzuma intambwe imaze guterwa no kugaruka ku mbogamizi zikigaragara zibangamira umukobwa mu rugendo rumwe na musaza we.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko uyu munsi wahariwe umwana w’umukobwa ufite byinshi uvuga. Yagize ati, “Ku Bakobwa bacu, ubibutsa ingufu bifitemo n’imihigo bageraho buri munsi. By’umwihariko, bagatekereza inzira ibaganisha ku kuba Umunyarwandakazi uhamye kandi ushoboye. Kuri bo, babona ko ari ab’agaciro mu miryango yacu, kandi ko n’ingorane bahura na zo, zitugaragarira twese. Kuba dufata uyu mwanya, tugafatanya na bo gutekereza ku iterambere ryabo, babiha agaciro kanini. Ni umwanya kandi ubibutsa ko badakwiye kureba hafi, ahubwo inzozi zabo zigomba kwaguka zikagera kure. Bana bacu, ibyo mutekereza kuri uyu munsi, ni byo ababyeyi, imiryango yanyu n’igihugu cyacu tubifuzaho”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze kandi ko uyu munsi uhuriranye no kwizihiza Inkubito z’Icyeza, aho yasobanuye ko ari abana b’Abakobwa batsinze neza mu myaka ibiri ishize, aho bitashobotse kubizihiza kubera ibihe by’icyorezo cya COVID 19 igihugu cyari gihanganye na cyo. Yavuze kandi ko Inkubito z’Icyeza ari izina Umuryango Imbuto Foundation wahaye abo bana b’abakobwa, ko ari ko nyamara buri wese ashobora kuba Inkubito y’icyeza n’Ishema ry’Abakobwa.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, hari intambwe imaze guterwa n’ubwo hakiri urugendo. Mu bimaze kugerwaho, harimo ko Igihugu cyacu cyahaye abana bose amahirwe angana yo kwiga, abakobwa bashishikarijwe kandi bitabira kwiga amashuri y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’amashuri y’ubumenyingiro, hashyizweho icyumba cy’umukobwa mu mashuri, hashyizweho serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu bigo nderabuzima n’iby’urubyiruko, bifasha abana bose kugira amakuru ku buzima bwabo no kubona serivisi zibanogeye ndetse n’abana b’Abakobwa bahabwa urukingo rubarinda Kanseri y’Inkondo y’Umura.

Mu bikwiye kongerwamo ingufu, harimo kurinda umwana w’umukobwa ibishuko, kurwanya ihohoterwa rimukorerwa no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Madamu Jeannette Kagame yagarutse kandi ku babyeyi b’abagabo, aho yabibukije ko bafite uruhare rukomeye mu mikurire y’abana babo mu gihagararo, mu mitekerereze, no mu buzima bwabo bw’imyororokere. Yabishimangiye agira ati, “Ni mwe shusho ya mbere umwana w’umukobwa abonamo umugabo nyawe. Iyo ababonyeho urwo rugero rwiza, bimufasha kumenya guhitamo neza. Iyo ari mwe mubabwiye amayeri n’imyitwarire mibi y’ababashuka, babyumva neza kurushaho cyane cyane ko muba mufite n’ingero zifatika. Kuganira na bo no kubatega amatwi, bibubakamo imbaraga zidasanzwe. Nagirango rero mbasabe, mudufashe uruhare rwanyu rugaragare kandi turabizeye kuko tuzi ko nta cyabananira nk’abagabo”.

Madamu Jeannette Kagame yasoje ubumwa bwe ahumuriza abana b’abangavu ndetse anabaremamo icyizere cy’ejo hazaza, aho yagize ati, “Munyemerere ngaruke by’umwihariko ku bana b’abangavu bahohotewe. Bana bacu, muhumure! Tuzakomeza kubaba hafi no kubarengera. N’ubwo tuzi ko bigoye, ntimuzatinye kugaragaza amarangamutima yanyu n’uko mwiyumva kugira ngo muhabwe ubufasha aho bikenewe. Abiyemeje gukomeza amasomo, tubifurije intsinzi”.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi, abana b'abakobwa bahize abandi mu bizamini bisoza amashuri mu byiciro bitandukanye bazwi ku izina ry’Inkubito z'Icyeza, bashyikirijwe ibihembo n'Umuryango Imbuto Foundation.