MUSANZE: HIZIHIRIJWE KU RWEGO RW’IGIHUGU UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAKOPERATIVE
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, i Musanze kuri Sitade Ubworoherane habereye ibirori byo ku rwego rw'Igihugu byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amakoperative, hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti, “Koperative yubaka ejo hazaza heza kuri bose”. Umushyitsi Mukuru muri ibyo birori yari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahund Maurice.
Ibyo birori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye, barimo ba Guverineri b'Intara zose zigize u Rwanda, Abanyamabanga Bahoraho mu za Minisiteri
y'Ubucuruzi n'Inganda na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Abayobozi
b'Uturere tugize Intara y'Amajyaruguru n'iy'Iburengerazuba, Abayobozi mu Nzego z'Umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye n'abanyamuryango baturutse mu Makoperative atandukanye hirya no hino mu Gihugu.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibyo birori Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko Amakoperative atari umwihariko w'Ibihugu bikennye cyangwa ayo mu bice byasigaye inyuma, ko ahubwo aboneka ku Isi yose kandi ko iyo acunzwe neza agira uruhare rukomeye mu bukungu bw'Isi n'ubw'Ibihugu. Yakomeje avuga ko ibikorwa by'Amakoperative bigira uruhare rutaziguye mu ntego z'iterambere rirambye, zirimo kurandura ubukene, kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, guharanira izamuka ry'ubukungu budaheza kandi burambye n'izindi
Yagaragaje ko Amakoperative agira uruhare muri gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere, bigaragarira mu gutanga akazi cyane cyane kubrubyiruko, guteza imbere gahunda yo kwizigamira mu Ejo Heza, gufasha abanyamuryango kwishyura mituweli n'ibindi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze kandi n'ubwo Amakoperative yateye imbere ku buryo bugaragara, hakiri ibibazo byo kwitabwaho, birimo ibijyanye n'imicungire n'imiyoborere idahwitse yagiye igaragara mu makoperative amwe n'amwe no gukurikirana abagize uruhare mu inyerezwa ry'umutungo wayo, katabona amasoko ahagije, ibiza n'ibindi.
Uyu muyobozi akaba yasabye abanyamuryango b'Amakoperative kwikorera isuzuma ry'ibibazo bidindiza iterambere ry'Amakoperative yabo no gufata ingamba zo gukuraho inzitizi zose zikibangamiye iterambere bituma batabona inyungu bakwiriye kubona mu bikorwa byabo.
Yasoje ijambo rye akangurira Abanyarwanda kwimakaza umuco wo gukorera hamwe mu Mak.perative, hagamijwe ko iterambere rigera kuri bose kandi mu buryo burambye.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Dr. Patrice Mugenzi yashimiye Leta y'u Rwanda yashyizeho Politiki nziza yo guteza imbere Amakoperative, aho yavuze ko mu Gihugu habarurwa arenga ibihumbi icumi yibumbiyemo abanyamuryango barenga miliyoni eshanu ndetse afite imari shingiro y'amafaranga asaga miliyari mirongo irindwi n'enye.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amakoperative, byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye, birimo akarasisi k'abanyamuryango b'amakoperative, kumurika bimwe mu bikorwa byayo, ubuhamya bw'abanyamuryango amakoperative yateje imbere, gutanga ibihembo ku makoperative yahize ayandi ndetse no gucinya akadoho.

