MUSANZE: HIBUTSWE ABICIWE MU CYAHOZE ARI COUR D’APPEL DE RUHENGERI MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, mu Karere ka Musanze habereye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel de Ruhengeri ku itariki ya 15 Mata 1994.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon Musabyimana Jean Claude, ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Madamu Marie Therese Mukamulisa, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, Inzego z'Umutekano, Abasenateri n'Abadepite, Abayobozi b'Amadini n'Amatorero, abayobozi mu nzego zitandukanye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Musanze ndetse n'abaturage baturutse hirya no hino muri ako Karere.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yihanganishije kandi afata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abafite ababo biciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel de Ruhengeri, bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Musanze, ari na ho hahoze urwo Rukiko.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yavuze ko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo kugaruka ku mateka y'urwango rwabibwe na Leta ya Kayibanda na Habyarimana, aho bakanguriye Abahutu kwanga Abatutsi igihe kirekire, ndetse bakabuzwa uburenganzira bw’ibanze burimo kubaho mu mahoro kubera uburyo batotezwaga, kwiga, kubona akazi n’ibindi. Yakomeje avuga ko amateka y’u Rwanda agaragaza ko Abanyarwanda bari bunze ubumwe mbere y'umwaduko w'abakoloni kuko hari byinshi byabahuzaga, birimo umuco, ururimi, iyobokamana, umwami w'Abanyarwanda bose, imiziro n'imigenzo; ko ubwo bumwe ariko bwaje gusenywa n'abakoloni ndetse politiki mbi yo kwanga umututsi yimakazwa na Repubulika ya mbere n'iya kabiri. Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yakomeje avuga ko kwibuka bidufasha gusobanukirwa n'ayo mateka yaheje igice kimwe cy'Abanyarwanda, ndetse bikaza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze kandi ko Abanyarwanda twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana ubutwari bw'Ingabo zahoze ari iza RPA, zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zahagaritse Jenoside mu gihe amahanga yari yatereranye u Rwanda.

Yaboneyeho kwibutsa ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa ko ahubwo ari igikorwa kireba buri wese, kuko kwibuka biduha imbaraga zo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo no guhangana n'ingaruka zayo ndetse bikanadufasha gukomeza gufatana urunana mu rugamba rw'iterambere no kubaka ubumwe bwacu, tuzaraga abazadukomokaho.

Minisitiri Musabyimana yagarutse kandi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, aho yagaragaje ko abayobozi bayigizemo uruhare, kuko n'abiciwe mu cyahoze ari Cour d'Appel, ibitero byabishe mu bari babiyoboye harimo uwari Burugumesitiri wa Komini Mukingo, Kajelijeli Juvenal. Yaboneyeho gusaba abayobozi bitabiriye iki gikorwa kumva inshingano bafite zo kurinda akarengane ako ari ko kose abaturage bayobora.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye abarokotse Jenoside gukomeza kugira ubutwari bwo kwihangana, kwiyubaka no gukomeza kugira uruhare mu kubaka no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda. Ni mu gihe kandi yasabye abaturage gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside, kubafata mu mugongo no kubarinda icyo ari cyose cyabasubiza inyuma, cyane kubarinda imvugo z'urwango zibakomeretsa. Yaboneyeho kandi gusaba abafite amakuru y'imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye kandi abafite bene wabo bakiri mu mashyamba ya Kongo kubashishikariza gutaha mu gihugu kugira ngo na bo bafatanye n'abandi kubaka u Rwanda, aho yashimangiye ko byanagabanya ingengabitekerezo igaragara muri aka karere.

Misitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasoje ijambo rye, yizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko Leta y'u Rwanda itazahwema kubaba hafi no gukemura ibibazo bijyanye n'imibereho myiza yabo.

Ku ruhande rwe, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Bwana Rusisiro Feston yashimiye Leta y'u Rwanda ko hari byinshi yakoze bijyanye n'imibereho y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yaboneyeho gusaba ko ibibazo bigihari na byo byakwitabwaho bigashakirwa ibisubizo, birimo amacumbi ataraboneka kuri bamwe, akeneye gusanwa, ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Yasabye kandi ko Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze ruri ahahoze  Cour d’Appel de Ruhengeri, rwashyirwamo ibyangombwa byose bikenewe ku buryo n'amahanga yajya aza kwigira ku mateka y'uru Rwibutso.

Mu buhamya bwe, Byukusenge Deogratias warokokeye mu cyahoze ari Cour d'Appel de Ruhengeri, yagaragaje uburyo yakorewe itotezwa rikomeye guhera mu Mashuri Abanza n'inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ubwo yahungiraga muri urwo Rukiko.

Yavuze kandi ko nyuma yo kurokorwa n'Ingabo zahoze ari iza FPR Inkontanyi ndetse zikamugarurira icyizere cy'ubuzima, ataheranwe n'agahinda ahubwo yaharaniye kwiyubaka, aho yize amashuri ubu akaba afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Mategeko.