MUSANZE: HATASHYWE IKIGO CY'URUBYIRUKO CYUZUYE GITWAYE ASAGA MILIYARI N’IGICE
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023, i Musanze hatashywe Ikigo cy'Urubyiruko cyubatswe ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Igihugu cy'u Bubiligi, aho cyuzuye gitwaye Amafaranga y'u Rwanda miliyari imwe na miliyoni magana arindwi. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah ari na we wari Umushyitsi Mukuru, Guverineri w'Intaray'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’Ibanze- LODA, Madamu Nyinawagaga Claudine, Inzego z'Umutekano, Abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere - ENABEL mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wo kubaka iki Kigo cyane cyane Ikigo cya LODA, maze asaba urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze kuzabyaza aya mahirwe rubonye umusaruro ukwiye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri w'Urubyiruko yashimye ubufatanye buranga Leta y'u Rwanda n'Igihugu cy'u Bubiligi bugaragarira mu bikorwa bifatika, birimo n'Ikigo cy'Urubyiruko cya Musanze cyatashywe kuri uyu wa gatanu, kizajya gitangirwamo serivisi zitandukanye, zirimo iz'ikoranabuhanga, iz'ubuzima, guhanga akazi, iz'umuco nyarwanda n'izindi.
Yaboneyeho gusaba abagenerwabikorwa b'iki Kigo ari rwo rubyiruko, kukibyaza umusaruro ukwiye, kikazarufasha kongera ubumenyi no guhanga akazi, bityo bikarubera intangiriro yo gushaka igisubizo cy'ubushomeri bugaragara mu rubyiruko.

Muri iki Kigo, hubatswe inyubako nshya y’igorofa, hasanwa inyubako ebyiri zari zihasanzwe, hubakwa ibibuga bitatu, birimo icya basketball, volleyball na handball ndetse hanatunganywa ubusitani bugezweho.
Mu gutaha iki Kigo kandi hatanzwe ibihembo ku makipe yahize ayandi mu irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kucyishimira. Amakipe y'Umurenge wa Muhoza mu bahungu mu mukino wa Basketball lno mu bakobwa mu mukino wa Volleyball, ni yo yabaye aya mbere, aho yahawe igikombe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu buri kipe. Ni mu gihe amakipe ya Cyuve mu bahungu na Gacaca mu bakobwa yabaye aya kabiri yahawe ibikombe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu.
