MUSANZE: HATASHYWE AGAKIRIRO KUZUYE GATWAYE AMAFARANGA Y’U RWANDA ASAGA MILIYARI, KAZAKORERAMO ABASAGA MAGANA ATANU
Kuri uyu kane tariki ya 24 Werurwe 2022, mu Karere ka Musanze hatashywe ku mugaragaro Agakiriro kuzuye gatwaye Amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari, kubatswe mu Murenge wa Cyuve ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda n'Igihugu cy'u Bubiligi binyuze mu Kigo cyabwo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga cya ENABEL.

Aka Gakiriro kagizwe n'Amahangari ane, akorerwamo imirimo itandukanye, irimo ububaji, ubukorikori, gusudira n'ubucuzi, kitezweho kugira uruhare mu iterambere ry'abaturage b'Akarere ka Musanze ku buryo bw'umwihariko n'iry'u Rwanda muri rusange.
Ndayambaje Deogratias wavuze mu izina ry'Amakoperative atanu yibumbiyemo abanyamurango basaga Magana atanu, akorera muri aka Gakiriro yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wabahaye ahantu ho gukorera heza kandi hagezweho ndetse anashimira Abafatanyabikorwa bateye inkunga igikorwa cyo kubaka aka Gakiriro ari bo ENABEL. Yashimangiye ko biteguye kunoza ibyo bakora kandi ko nta kabuza bizajyana no gukirigita ifaranga.
Mu byo Ndayambaje yasabye, harimo ko abagikorera hirya no hino mu ngo na bo bayoboka aka Gakiriro na bo bakifatanya n'abandi kandi hakanatekerezwa uburyo bwo kuzakagura, kuko hari urubyiruko rwinshi rurangije mu mashuri y'imyuga n'Ubumenyingiro rukeneye imyanya yo gukoreramo.

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Benoit Ryelandt yavuze ko Agakiriro ka Musanze kubatswe mu rwego rwo guteza imbere Imijyi yunganira Kigali no gushyigikira intego ya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kuba abaturage babishingiraho bakihangira imirimo. Yongeyeho ko bifuza kubona umubare munini w’abaturage bakora imirimo idashingiye ku buhinzi gusa, ahubwo bitabira imyuga itandukanye nk’ikorerwa muri aka Gakiriro, kugira ngo iterambere ryabo ryihute. Yongeyeho ko adashidikanya ko aka Gakiriro kazagira uruhare mu guteza imbere urubyiruko rugakoreramo, dore ko rugera kuri 60% ndetse n'abagore, bagera kuri 20%.
Ambasaderi Ryelandt, yijeje kandi ko hari ibindi bikorwaremezo bigiye kubakwa muri Musanze Igihugu cye kizagiramo uruhare, birimo Isoko rya Musanze na Santere y'Urubyiruko yo muri aka Karere.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille, wari Umushyitsi Mukuru, yashimye uruhare rw’Igihugu cy’u Bubiligi muri gahunda zo gushyigikira iterambere ry’Igihugu muri rusange n’iry’Intara y’Amajyaruguru ku buryo bw’umwihariko; aboneraho no kwibutsa abaturage, by’umwihariko abatangiye gukorera muri aka gakiriro, kudapfusha ubusa amahirwe babonye abaha akazi.
Yagize ati: “Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu byo yifuriza abaturage, harimo ubukire n’umunezero. Ndagira ngo mbibutse mwe mukorera hano, kwitabira kunoza ibyo muhakorera; kuko ibi ari imbarutso y’ibyo Umukuru w’Igihugu cyacu abifuriza”.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abakorera muri aka Gakiriro kwitabira gahunda za Leta zibafitiye inyungu, zirimo mituweli na Ejo Heza, kwishyurira abana amashuri ndetse n’izindi gahunda ziteza imbere imibereho yabo, kuko ahaturuka ubushobozi bw’amafaramga yo kwifashisha habonetse.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasoje abasaba kuzafata neza no kuzabungabunga Agakiriro bubakiwe kugira ngo kazanagirire akamaro n'abana bari kubyiruka.
Twabamenyesha ko umuhango wo gutaha ku mugaragaro Agakiriro ka Musanze witabiriwe kandi n'Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze- LODA, Inzego z'umutekano n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
