MUSANZE: HATANGIRIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2024B, ABAHINZI BASABWA GUCIKA KU NGESO YO KOTSA IMYAKA
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, kuri Site y'ubuhinzi ya Kanyandaro iherereye mu Kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, hatangirijwe ku mugaragaro igihembwe cy’Ihinga 2024 B. Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon. Mugabowagahunde Maurice n'Abayobozi b'Inzego z'Umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere ka Musanze n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ubutumwa Minisitiri Musafiri yagejeje ku bahinzi nyuma y'iki gikorwa, bwibanze ku kubakangurira gucika ku ngeso yo kugurisha imyaka ikiri mu mirima, ibyo bakunze kwita “kotsa imyaka”, kuko bibateza igihombo gikomeye. Yagize ati, “Ino aha rero hari umuco w’uko abantu bamara gutera imyaka bagahita bayigurisha, ibyo twita kotsa imyaka. Ni ubutumwa dutanga mu Ntara y’Amajyaruguru, abantu baza kugura imyaka itaranava mu butaka, abahinzi babirinde kuko bitumba bahomba burundu”
Yongeyeho ko umusaruro ugomba kubungabungwa umuhinzi akabona ibimutunga ndetse akagurisha igiciro kimeze neza, kuko ibyo kotsa imyaka umuntu atamenya ngo aragurisha angahe, bamuhaye angahe? Yaboneyeho gusaba ko uwo muco wacika buurundu, kugira ngo abantu bihaze mu biribwa ndetse banasagurire amasoko, bityo bagire ubuzima bwiza.

Ibindi Minisitiri Musafiri yasabye abahinzi ni uguhinga ubutaka bwose bwera, gukoresha imbuto nziza, ifumbire mvaruganda n’imborera, gufata neza umusaruro uba wabonetse, kwitabira gufata ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo no kwitabira kwibumbira hamwe mu makoperative.
Minisitiri Musafiri yasabye abashinzwe ubuhinzi bose gukomeza kwegera abahinzi bakabafasha, bakareba niba ibyo Leta yabageneye bibageraho kandi ku gihe kugira ngo hazaboneke umusaruro uhagije.
Twabamenyesha ko Site ya Kanyandaro yatangirijweho iki gihembwe cy’ihinga 2024 B, ifite ubuso bwa hegitari 62, ihuriweho n’abahinzi 150 bahuje ubutaka, ikaba iteganyijwe guhingwaho ibishyimbo.
