MUSANZE: GUVERINERI NYIRARUGERO YIFATANYIJE N’ABATURAGE B’UMURENGE WA GATARAGA MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI KWA GICURASI 2022
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancille yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze mu muganda rusange usoza Ukwezi kwa Gicurasi 2022. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gucukura imirwanyasuri ku musozi wa Mugombwa uherereye mu Kagari ka Rubindi. Uyu muganda witabiriwe kandi na Senateri Dusingizemungu Jean Pierre, Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze, Inzego z'Umutekano ndetse n'abaturage benshi bo mu Murenge wa Gataraga.

Ubutumwa Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yagejeje ku bitabiriye uyu muganda bwibanze ku kubakangurira kwimakaza umuco w'isuku, yaba iy'umubiri, iyo mu ngo, iy'ibidukikije ndetse n'iy'amatungo. Yabasabye kandi gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri, buri wese ahereye ku murima we, gutera ibiti ahashoboka hose, gucukura ibyobo bifata amazi no kuzirika ibisenge by'inzu. Ikindi yabasabye ni ukwita ku mirire y'abana no kurwanya igwingira mu bana bato.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yanagarutse ku bayobozi b'inzego z'ibanze, aho yabasabye kurushaho kwegera abaturage no kureba uburyo bubahiriza amabwiriza baba bahawe ndetse no guhwitura abayarenzeho.

Mu ijambo rye, Senateri Dusingizemungu yashishikarije abaturage b'Umurenge wa Gataraga gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda bahereye ku bumwe bwo mu ngo zabo, kwimakaza ubufatanye mu muryango no kumenya no kubahiriza amategeko n'amabwiriza ashyirwaho n'inzego za Leta. Yakanguriye kandi urubyiruko kujya rwitabira ibikorwa by'umuganda n'ibindi bikorwa byubaka Igihugu.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana Ramuli Janvier yasabye abo baturage kwitabira gutanga mituweli y'umwaka wa 2022-2023 no kwitabira kwaka inyemezanuguzi ya EBM igihe hari ikintu runaka baguze.

Abo baturage bagejejweho kandi ikiganiro ku kwita ku buzima bw'umububyeyi n'umwana, ikiganiro bagejejweho na Dr Muhire Philbert, Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Ruhengeri, aho yabasabye gushishikariza ababyeyi batwite kwitabira kwipimisha inda kwa muganga inshuro enye mbere y'uko babyara, gukingiza abana inkingo zose ziba zateganyijwe ndetse no kuboneza urubyaro.
