MUSANZE: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE YIFATANYIJE N’ABATUYE UMURENGE WA CYUVE MU NTEKO Y’ABATURAGE ABASHIMIRA UBURYO BITWAYE MU MATORA AHERUKA

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Buruba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2024, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye abo baturage uburyo bitwaye neza mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, yabaye ku itariki ya 15 z’uku kwezi. Yagize ati, “Reka mfate uyu mwanya mbashimire uburyo mwitwaye mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, haba uburyo mwayateguye, uko mwayitabiriye ndetse n’uburyo mwatoye neza, bigatuma Intara yacu iza ku isonga mu Gihugu mu gutora neza. Ubufatanye mwatugaragarije ni ikimenyetso cy’uko n’ibindi bikorwa biri imbere, birimo no kuba hafi abo mwitoreye no kubafasha kurangiza inshingano batorewe, tuzabifatanya kandi bizagenda neza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse kandi ku buryo abo baturage bashyira imbaraga muri gahunda zitandukanye zigamije gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza, zirimo kurwanya igwingira mu bana, kwitabira Ejo Heza, mituweli n’izindi.

Mu byo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yabasabye kongeramo imbaraga, birimo isuku, gukurikirana uburere bw'abana, abagejeje igihe cyo kwiga bose bakajyanwa mu ishuri no kwitegura neza igihembwe cy'ihinga 2025 A.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye kandi abo baturage gukomeza kubana mu mahoro, kwirinda amakimbirane yo mu ngo no guhagurukira kurwanya no kurandura ubujura n'urugomo rushingiye ahanini ku baturage bonesha imyaka ya bagenzi babo.

Muri iyo nteko, abatuge na bo bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse n’abafite ibibazo barabibaza. Ibibazo bijyanye no kugezwaho amazi n'amashanyarazi, aho bitaragera, kubona ibyangombwa byo kubaka, amakimbirane ashingiye ku rugomo, gusaba ubufasha butandukanye, ni bimwe mu byakiriwe kandi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemukamo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze.