MUSANZE: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATUYE UMURENGE WA NYANGE GUCIKA BURUNDU KU BUSHOREKE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukwakira 2023, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Nyange, Akagari ka Ninda mu Nteko y’Abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yabasabye gucika burundu ku ngeso y’ubushoreke ikunze kugaragara muri ako gace, kuko ari intandaro y’ingaruka zitandukanye ku mibereho myiza n’iterambere byabo.

Guverineri Mugabowagahunde yabwiye abo baturage ko ubushoreke bumunga umutungo w’urugo, bukagira ingaruka zitandukanye ku buuzima muryango, zirimo kudindiza iterambere n’imibereho myiza byawo, kuba intandaro y’imiririre mibi n’igwingira. mu bana, gukurura amakimbirane n’urugomo mu muryango, guta ishuri ku bana, guterwa inda zidateganyijwe ku bangavu n’ibindi. Yibukije kandi abo baturage ko ubushoreke ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo abasaba kubucikaho burundu no kubana neza n’abo bashakanye, bityo bakubaka ingo zikomeye, ziharanira imibereho myiza n’iterambere by’abazigize bose, muri rusange bakagira umuryango mwiza ushoboye kandi utekanye.

Mu bindi Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yasabye abaturage b’Umurenge wa Nyange, birimo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, bitabira gukora amarondo, cyane cyane ashingiye ku Isibo, kwirinda urugomo rwo konesherezanya imyaka, kwirinda ubusinzi bukabije kuko butera urugomo n'amakimbirane mu miryango.

Yabasabye kandi kwitabira kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, kurangwa n'isuku no kuyigira umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana, kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya no kwirinda urunguze bakunze kwita Banki Lamberi.

Muri iyo Nteko y’Abaturage kandi hakiriwe ibibazo bitandukanye, birimo ibijyanye no guhabwa ingurane ku baturage bonewe imyaka n'imbogo zo muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, gukorerwa imihanda ibahuza n'indi mirenge, kugezwaho amashanyarazi aho ataragera, gusaba ubufasha butandukanye n'ibindi.

Ibibazo byabajijwe, byahawe umurongo w'uburyo bigomba gukemukamo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru afatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.