MUSANZE: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATURAGE B’UMURENGE WA SHINGIRO GUHERA KU NKUNGA BAHAWE N’UMURYANGO GIVE DIRECTLY BAKITEZA IMBERE
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabisabye abaturage b’Umurenge wa Shingiro uherereye mu Karere ka Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2024, ubwo yifatanya na bo mu Nteko y’Abaturage.
Aganira n’abo baturage, Guverineri Mugabowagahunde yagarutse ku Muryango Give Directly umaze umwaka ukorera muri uwo Murenge, aho wahaye abaturage inkunga y’amafaranga yo gutangiza ibikorwa bibabyara inyungu, hagamijwe kubavana mu bukene. Nk’uko byagarutsweho, muri uwo Murenge hatanzwe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari zirindwi, aho yageze ku batuye bo mu ngo zisaga ibihumbi 8, bahwanye na 92.6%. Aha ni ho Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yaherye asaba abo baturage kubyaza umusaruro ayo mahirwe babonye bakazamukira rimwe nta we usigaye inyuma mu bukene.
Yunzemo ati, “Amafaranga mwabonye, ntimukwiye kurangara ngo abace mu myanya y’intoki. Rwose nta muturage ukwiye kuvuga ko yabuze amafaranga yo kwishyura mituweli cyangwa kwishyurira umwana ku ishuri n’ibindi. Inkunga mwahawe na GiveDirectly zikwiye kubabera imbarutso y’iterambere rirambye, Shingiro mukaba mu ba mbere”.

Mu bindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abo baturage, birimo kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko asubiza inyuma iterambere ryazo, kwirinda ubuharike n'ubushoreke, kwirinda ubusinzi bukabije, kujyana abana bose bagejeje igihe cyo kwiga mu ishuri, gusezerana bikurikije amategeko ku batarabikora no kwihutisha ibikorwa bijyanye n'Igihembwe cy'Ihinga 2025 A, bikageza ku itariki ya 12/10/2024 barangije gutera imyaka yose igomba guterwa muri iki giihembwe.
