MUSANZE: GUVERINERI MUGABOWAGAHUNDE ARASABA ABATURAGE B’UMURENGE WA MUHOZA KWIHUTISHA IVUGURURWA RY’UMUJYI WA MUSANZE

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aho yabasabye kwihutisha ivugururwa ry’Umujyi wa Musanze, dore ko uyu Murenge ari wo ufite igice kinini cy’uyu mujyi.

Guverineri Mugabowagahunde yashimiye aba baturage intambwe imaze guterwa mu kuvugurura Umujyi wa Musanze, ahamaze kuzamurwa inyubako z’imiturirwa zitagira ingano ndetse muri ibi bihe hakaba hakomeje kuzamurwa n’izindi, hagamijwe kugira umujyi mwiza kandi ugezweho. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yongeyeho ariko ko n’ubwo bimeze gutyo, hari ibibanza bitarubakwa, usanga biteza umwanda n’umutekano muke, kuko usanga byarahindutse indiri y’abajura cyangwa se abandi bagizi ba nabi. Aha ni naho yahereye asaba ba nyiri ibyo bibanza kwihutira kubyubaka, abadafite ubushobozi bagirwa inama yo kubyegurira abashoramari babishoboye, bityo ntibikomeze kuba ikibazo ku batuye uyu mujyi wa Musanze.

Ubundi butumwa Guverineri w'Intara yagejeje ku bitabiiriye iyo Nteko, bwagarutse ku kubakangurira kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabuhungabanya, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kurinda ibyagezweho, kurwanya no kwirinda ubusinzi n'ibiyobyabwenge, kwirinda amakimbirane n'urugomo, kwirinda ubujura, cyane cyane ku rubyiruko no kwirinda ruswa n'akarengane.

Yabasabye kandi kwihutira kwishyura mituweli y'umwaka wa 2023-2024 ku batarabikora, kugira uruhare mu mihigo y'Akarere no guharanira ko kaza mu myanya y'imbere mu kuyesa ndetse no kwitegura ibihe by’imvura y’umuhindo no gufata ingamba zo gukumira no kurwanya ibiza bishobora kuzaterwa n’iyo mvura.

 

Muri iyo Nteko, abaturage bahawe kandi umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo.Ibitekerezo bijyanye no kuvugurura Umujyi wa Musanze, gusaba kurenganurwa, gusaba kugezwaho amazi n'amashanyarazi aho bitaragera, gusaba ubufasha butandukanye n'ibindi, ni bimwe mu byakiriwe muri iyo Nteko.

Ibibazo byose byakiriwe, bimwe byahawe ibisubizo, ibindi bihabwa umurongo w'uburyo bigomba gukemukamo na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru afatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze.