MUSANZE-GASHAKI: ABAYOBOZI BARANGAJWE IMBERE NA MINISITIRI GASANA BIFATANYIJE N’ABATURAGE MU MUGANDA USOZA UKWEZI K’UGUSHYINGO 2023
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023, Minisitiri w'Umutekano, Hon Gasana Alfred ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon Mugabowagahunde Maurice, Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora-RCS, CG Evariste Murenzi, Senateri Habineza Faustin, Depite, Nirere Therese, Inzego z'Umutekano n'abandi bayobozi batandukanye, bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gashaki, Akagari ka Mbwe mu Karere ka Musanze mu muganda rusange usoza Ukwezi k'Ugushyingo 2023. Uyu muganda wibanze ku bikorwa byo gutera ibiti ku musozi wa Mbwe, mu rwego rwo gusazura ishyamba rishaje ryari rihasanzwe, aho muri uyu muganda hatewe ibiti by'inturusu ibihumbi bitatu.

Nyuma y'umuganda, abaturage bawitabiriye bagejejweho ubutumwa butandukanye n'Abayobozi ndetse banahabwa umwanya ku bari bafite ibibazo barabibaza.
Ni muri urwo rwego, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru aganira n'abo baturage yabashimiye uburyo bitabiriye umuganda ari benshi, aho yaboneyeho kubasaba kwirinda ihohotera rikorerwa mu ngo, kurwanya ruswa, kwitabira kwandikisha abana bavuka no kwandukuza abapfuye mu bitabo by'irangamimerere.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Umutekano yamenyesheje abo baturage ko umusozi wa Mbwe Leta y'u Rwanda yawushinze Minisiteri ayoboye kugira ngo ifatanyije n'Inzego ziyishamikiyeho basazure ishyamba ryari riwuteyeho rishaje, ari naho yahereye asaba aba baturage kubigiramo uruhare.
Minisitiri w'Umutekano yabasabye kandi kwita ku biti byatewe ku buryo nta kigomba kwangirika, kubungabunga umutekano, bitabira kurara amarondo uko bikwiye no gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyawuhungabanya, kwirinda ubusinzi, urugomo, ubuharike, ruswa n’ibindi. Yabasabye kandi gukora cyane bakivana mu bukene kuko nk'uko yabishimangiye umuti w'ubukene ni ugukora.

Minisitiri w'Umutekano yakiriye kandi akemura ibibazo bitandukanye yagejejweho na bamwe mu baturage bo muri ako gace.


