MUSANZE-GACACA: ABASENATERI BIFATANYIJE N’ABATURAGE MU MUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI K’UGUSHYINGO 2024
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024, Itsinda ry’Abasenateri barangajwe imbere na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyakubahwa Kalinda François Xavier bari kumwe n'Abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Hon. Mugabowagahunde Maurice, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Madamu Batamuliza Mireille, Inzego z'Umutekano, abakozi b'Intara y'Amajyaruguru, Ubuyobozi n'abakozi b'Akarere ka Musanze n'abandi, bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Gacaca, Akagari ka Kabirizi mu muganda rusange usoza Ukwezi k'Ugushyingo 2024.
Uyu muganda wibanze ku gikorwa cyo gutera ibiti ku nkengero z'umuhanda uturuka muri Santere ya Gacaca werekeza ku Kiyaga cya Ruhondo hamwe n'ibiti by'imbuto ziribwa byatewe ku Kigo cy'Amashuri cya G.S Mata, ahatewe ibiti ibihumbi umunani ku burebure bw'ibilometero icumi.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, Perezida wa Sena yabasobanuriye imiterere n'inshingano bya Sena y'u Rwanda ndetse anabibutsa akamaro k'umuganda, aho yavuze ko mu byo ugamije harimo no gushyigikira ibikorwa by'iterambere bigamije kurwanya ubukene.
Mu byo Perezida wa Sena yasabye abaturage birimo, gufata neza no kubungabunga ibiti byatewe kuko bizabafasha kurwanya imirire mibi, kurwanya isuri no gutanga umwuka mwiza, gukomeza kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda no kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyabubangamira, gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo, kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana no kwimakaza isuku muri byose.
Ku ruhande rwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yashimiye Abasenateri kuba baje kwifatanya n'abaturage mu gukorwa cy'ingirakamaro cy'umuganda. Yasabye abaturage kurwanya no gukumira ibiza kandi abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakihutira kuhimuka, kwirinda ubusinzi n'ibiyobyabwenge ndetse no gusesagura, kwirinda banki Lamberi no kugendera kure ibikorwa byibasira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.